Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Nijeriya: Musenyeri arasaba urugendo rwo kwamagana Boko (...)
Nijeriya: Musenyeri arasaba urugendo rwo kwamagana Boko Haram

Musenyeri w’umunyanijeriya Ignatius Kaigama atangaza ko mu gihugu cye hakenewe urugengo rumeze nk’uruheruka kubera mu Bufaransa, ubwo bamaganaga igitero cy’iterabwoba cyahitanye abanyamakuru 12 b’ikinyamakuru Charlie Hebdo.

Nubwo imbaga y’abantu yamaganiye kure iri terabwoba, umutwe ugendera ku matwara akaze ya isilamu wa Boko Haram ukomeje kwibasira abaturage muri Nigeria. Mu cyumweru gishize, ubwo yafataga umugi wa Baga wo muri leta ya Borno, Boko Haram yishe abaturage basaga 2000.

Musenyeri Kaigama avuga ko ashaka ko umuryango mpuzamahanga ugaragaza ubushake buhagije mu guhagarika abarwanyi ba Boko Haram, bakomeje kwica abaturage, gutwika insengero bataretse n’imisigiti, ugaturitsa ibisasu mu byaro no mu migi.

Nk’uko tubikesha Christian Post, Musenyeri yasabye abaturage b’igihugu cye gushyira hamwe bakarwanya uwo mutwe.

Yagize ati, “Ndahamya ko igikenewe ari ukwiyemeza kw’abaturage bakishyira hamwe, ubundi bakamagana aka kaga ndetse bakanagashakira igisubizo nyacyo.”

Mu minsi ishize, abagore batatu baherutse kwiturikirizaho ibisasu, bahitana abasaga 20.

Mu gitero simusiga cya Boko Haram mu gace ka Baga, cyahitanye abasaga 2 000 naho abasaga ibihumbi 10 barahunga.

Ban Ki-Moon, ukuriye Loni yatangaje ko yamaganiye kure ibi bitero bya Boko Haram, avuga kandi ko yiteguye gufasha Nijeriya mu guhashya uyu mutwe.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza