Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ninde ukwiye guhabwa icyubahiro n’ishimwe?-Billy (...)
Ninde ukwiye guhabwa icyubahiro n’ishimwe?-Billy Graham

“Bavuga ijwi rirenga bati “Umwana w’Intama watambwe ni we ukwiriye guhabwa ubutware, n’ubutunzi n’ubwenge n’imbaraga, no guhimbazwa n’icyubahiro n’ishimwe!”Ibyahishuwe 5:12

Ukibaza abantu ikintu kiranga abakomeye,bahita barebera ku butunzi,amashuli cyangwa imiryango umuntu akomokamo nyamara umuntu wabayeho kandi uzahoraho ukomeye,ibyo abantu bareberaho ntabwo we yarabyuzuje.

Umwanditsi w’ibitabo by’inkuru n’amateka akaba n’umunyamakuru Herbert George Wells,wavutse kuwa 21 z’ukwezi kwa Cyenda(9) 1866 I Bromley mu gihugu cy’ubwongereza ariko yaje gupfa kuwa 13 z’ukwezi kwa munani(8) mu mwaka w’1946 mu mujyi wa London mu bwongereza. Uyu mwanditsi yaranditse ati”mu mateka nta muntu wihariye kandi ukomeye wabayeho atari Yesu Kristo,nta muntu n’umwe ukwiye kwandika ku mateka y’imibereho ya muntu atabanje guhera ku mwigisha w’I Nazareti nubwo yari umukene”.

Hari undi mu hanga witwa Rabbi Stephen Wise wagize icyo avuga kuri Yesu Kristo,yagize ati”Niba utekereza neza uzasanga Yesu Kristo ari Imana yambaye akamero k’umuntu,Nta yindi nzira y’umunezero ku nzu ya Isirayeli,kubahana no gukundana atari Yesu Kristo umuyahudi kuko niwe wahinduye amateka kurusha undi abandi bantu bose babayeho.”uyu muhanga yise Yesu umugabo wibereye ku isi imyaka 33 gusa ndetse ntayakora urugendo rurenga ibirometero 100 ava I wabo ariko ahindura amateka bikomeye mu isi.

Mu gihe hari abandi bahanga benshi bagiye bagaragaza ko iyo abandi bantu bakomeye bageraga ahantu runaka, abantu mu kubereka ko babubashye bahagurukaga,umuco n’ubu ukiriho ahantu hamwe na hamwe ariko iyo Yesu Kristo yageraga ahantu abantu bagwaga hasi bubamwe bakamuramya.

Nta gushidikanya,ibi bigaragaza ugukomera kwa Yesu Kristo mu mateka ya muntu mu isi.Nubwo yakoze ibintu bikomeye kandi akubahwa cyane hari ubwo azagaruka yambaye ubwiza bwe bwo mu ijuru ubwo azaba aje gutwara abamwizeye by’ukuri.

Ese witeguye kuzimana nawe ingoma y’amahoro itazashira? Kora ibyo gukiranuka kandi wikomereze mu ijambo rye kandi amagambo ye nta kave mu kanwa kawe.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza