Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » NINDE WAGUFASHA MU GIHE KIBIBAZO?- Rick Warren
NINDE WAGUFASHA MU GIHE KIBIBAZO?- Rick Warren

“Mwakirane ibibaremerera, kugira ngo abe ari ko musohoza amategeko ya Kristo”.Abagalatiya 6:2

Nta muntu udahura n’intambara mu buzima ariko abantu batandukaniye uko bitwara mu gihe bageze muri izo ntambara,hari abagaragaza ikibazo bafite ariko hari nabicecekera ntube wamenya uko bamerewe. Akenshi usanga abantu tuba dushaka kwihererana ibyacu,ntitwifuze kubisangira n’abandi. Igihombo cyose,amakosa yacu yose tubigumisha mu ibanga ariko biracyenewe ko bishyirwa ahagaragara.

Iyo ugeze mu kibazo,burya nibwo ubu ucyeneye inshuti zakuba hafi kuruta indi minsi yose,ukeneye kwemera ubufasha buva kubandi. Ntabwo Imana iteganya ko ukwiye kwifasha ibibazo byawe byose wenyine ahubwo ikeneye ko wabisangiza abandi kuko Imana yaduhuje twese hamwe kugira ngo dufashanye.Ijambo rya mbere Imana yavuze mu ngombyi ya Eden yagize iti”Si byiza ko umuntu aba wenyine”,twaremewe kuzuzanya no gufashanya.”Urembye akareka kubaha Isumbabyose, Akwiriye kubabarirwa n’incuti ye.Yobu 6:14

Hari igihe umuntu agera mu mibabaro n’agahinda ndetse akaba yavuga ko nta kwizera Imana kuri muri we,icyo gihe ukeneye inshuti zo kukuba hafi nibura zikubwire ko muri kumwe ndetse bagufashe kongera kwizera Imana. Bibiliya idutegeka gukunda abandi nkuko twikunda,igihe cyose ugize uwo ufashije umuntu uri mungorane,agahinda n’ibibazo byo muri ubu buzima uzaba usohoje itegeko ry’Imana. kwihambira kubibazo byawe wowe ubwawe wenyine ntakindi bizagufasha atari ukunanirwa cyane no kwiheba igihe wananiwe kubikemura,ukeneye rero kwemera inshuti zikagufasha kubinyuramo.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza