Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » No mu gihe cy’ ibigeragezo komeza wizere Imana
No mu gihe cy’ ibigeragezo komeza wizere Imana

Ariko Yesu ntiyabyitaho abwira umutware w’isinagogi ati “Witinya izere gusa” Mariko 5:36

Ibibazo iyo byabaye byinshi ni bwo imbaraga z’ umuntu zigaragarira. Ikigeragezo kenshi gituma umunu yijujuta , akibaza niba Imana imuzi, ikimwibuka cyangwa yaramwirengagije. Imana ikora ibintu byose , uko bikwiye kandi mu gihe yo ibona ko gikwiye. Hari ubwo ikora imirimo n’ ibitangaza mu gihe tutabikekaga , kimwe n’ uko hari ubwo ikora mu gihe ubwenge n’ imbaraga z’abantu byose byananiwe. Aho urugamba rukomeye ni ho Imana igaragara, ikarengera abantu bayo, bayitakira ku manywa na nijoro.

Bibiliya igaragaza ko mu gihe umugore yari mu munezero wo guturwa umutwaro yari amaranye igihe kirekire, ni bwo Yayiro yamenye ko iwe nta bindi byiringiro. Ashobora kuba yaragize ishyari akumva ko igihe umwana we yari gukiramo ari cyo Yesu Kristo yakoresheje yita kuri uriya mugore! Uko byaba kose, Yesu yaramuhumurije, amusaba kwirukana ubwoba no kutizera gusa, ibindi na we akabyikorera.

Ubwoba ni umwanzi wo kwizera, Imana itabara abihebeshejwe na bwo , iyo bemeye kwiyiyegurira ubugingo bwabo bwose."Umwana ntiyapfuye ahubwo arasinziriye"- Mariko 5:39: Iyi ni imvugo uyumvise uri mu mubiri , wakumva isa n’ ifite ubushinyaguzi yatangaje abariraga ( Mariko 5:40). Ariko ni uko bari bataramenya ko uwo bari kumwe adasanzwe. Ntibatinze gutangazwa n’ ibyabaye muri ako kanya "Uwo mwanya ako gakobwa karabyuka karagenda, kuko kari kamaze imyaka cumi n’ibiri kavutse. Uwo mwanya barumirwa cyane"- Mariko 5:42.Yesu Kristo yongeye kugaragaza abari aho,barimo n’ umutware w’ isinagogi, ko afite ubutware ku badayimoni, ku burwayi ndetse kugeza ku rupfu.

Yesu Kristo ni umwami, ukwiye kumwizera kandi ukamwiringira iteka. Ukwizera kwawe ntigukwiye gucirwa intege n’ ibibazo uhura na byo mu mibereho yawe . Wiva mu byizerwa kubera ibibazo ahubwo komeza gusenga , uzakomezwa n’imbaraga z’ umwuka wera. Yesu Kristo ni umwami kandi azahora ari umwami ushoboye byose, icyo ubuze ni ukumwizera. Ukwiye gusaba Imana kugushoboza gukomeza kwizera mu gihe uhuye n’ibikomeye bijya bihungabanya ubugingo bwawe.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

ana kuwa 3-03-2016 saa 11:13
 

ndashaka komwabwira amagambo wakwifashisha usenga

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza