Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » “Noheli: intego y’Imana ni ugushaka no gukiza icyazimiye” (...)
“Noheli: intego y’Imana ni ugushaka no gukiza icyazimiye” Rick Warren

Mu kigisho yagejeje ku bizihizaga Noheli, Pasiteri Rick Warren ukuriye itorero rya Saddleback, yashimangiye ko impamvu yazanye Yesu ku isi ari ugushaka no gukiza icyari cyazimiye.

Nk’uko tubikesha christianpost.com, avuga ko kuzimira bisobanuye gutandukana n’Imana. Yavuze kandi ko iyo umuntu azimiye atakaza ibintu bitanu: icyerekezo cy’ubuzima, kurindwa n’Imana, umumaro, umunezero ndetse n’Ijuru. Gusa igishimishije, ngo n’ubwo umuntu yazimira ate, ntatakaza agaciro Imana imuha.

Warren yasobanuye ko agaciro k’ikintu kagaragara iyo gitakaye. “Imana ikora buri kintu cyose kugira ngo igikize.” Yatanze ingero z’imigani: uw’intama yazimiye (Luka 15:1-7), uw’igice cy’ifeza cyabuze (Luka 15:8-10), uw’umwana w’ikirara asanganirwa na se (Luke 15:11-31). Kuri iyi migani itatu ni ho yashingiye agaragaza ko Imana ikora ibishoboka byose ngo ikize umuntu wazimiye.

Yibukije umurongo wa 3:16: “Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.”

Yavuze ko ikintu kimwe iriya migani uko ari itatu ihuriyeho; ari ibirori. Ari naho yashimangiriye ko Noheli nayo ari iyo kwishimirwa, kuko yerekana ukuntu Imana ishaka kwiyunga n’umuntu.

Yesu ni we mwungeri, waje gukiza abantu. Umuntu ubwe ntashobora kwikiza, akeneye umukiza. Yongeyeho ati, “Hari ibibazo bidakemuka n’ubwo twagerageje, keretse gusa ari uko twizeye Imana.”

Nk’uko umugore yabonye igice cy’ifeza yari yatakaje, ni ko na na Yesu agarurira umuntu ibyo yari yarabuze. Aha harimo kongera kugira ubumuntu n’umunezero. Kandi nk’uko umubyeyi yahobeye umwana we agarutse mu rugo, ni nako Imana yiyunga nawe.

Yifashishije Bibiliya, Warren yavuze yagize ati “Twese twayobye nk’intama zizimiye, twese twabaye intatane,” Yesaya 53:6. Ariko ashimangira ko ku munsi wa Noheli, abakristu bakwiye kujya bazirikana cyane icyazanye Yesu mu isi. Aho yasomye muri Luka 19:10, “Kandi Umwana w’umuntu yazanywe no gushaka no gukiza icyari cyazimiye.”

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza