Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Nta butware butava ku Mana
Nta butware butava ku Mana

Umuntu wese agandukire abatware bamutwara, kuko ari nta butware butava ku Mana, n’abatware bariho bashyizweho n’Imana – Abaroma 13:1

Mu bihugu bigera ku 196 bigize isi dutuye, buri gihugu kigira abayobozi bakiyobora. Buri gihugu kigira uburyo bwihariye bw’ imitegekere. Hari ibihugu usanga byarayogojwe n’ intambara zurudaca, inzara ndetse n’ indwara zibyorezo zidasiba guhitana abantu babarirwa mu bihumbi ku munsi. Mu bihugu bitandukanye usanga abaturage bagaragaza ko bishimiye abayobozi . Hakaba n’ahandi abaturage birirwa mu mihanda bigiragambya bamagana ubuyobozi buriho. Nyamara Bibiliya igaragaza ko nta butware butava ku Mana.

Imana ikoresha inzira nyinshi mu gushyiraho abayobozi no kubakuraho; kandi igira uburyo ibakoresha mu gusohoza imigambi yayo. Iyi ni na yo mpamvu abantu bazi Imana badakwiye kubarirwa mu bigande. "Abatware si abo gutinywa n’abakora ibyiza, keretse abakora nabi. Mbese ushaka kudatinya umutware? Kora neza na we azagushima, kuko ari umukozi w’Imana uguhesha ibyiza. Ariko nukora nabi utinye, kuko adatwarira inkota ubusa. Ni umukozi w’Imana, uhoresha umujinya ukora nabi "Abaroma 13 :3-5.

Icyumvikana ni uko ibyo abayobozi bakora byose atari ko bishimwa n’ Imana, kuko atari ko bose bayubaha. Mu nshingano z’abakristo harimo kumvira ababayobora, kubasengera no kubabwiza ukuri mu bwitonzi kandi ukabaha icyubahiro ubagomba. Niba bikwiye kubaha abayobozi, biranakwiye ko ibyagenewe ku batunga no gukora imirimo ituma babaho neza bitangwa neza. "Ni cyo gituma musora, kuko abatware ari abagaragu b’Imana bitangiye gukora uwo murimo" – Abaroma 13:6.

Ubushakashatsi buherutse gukorwa n’ umuryango mpuzamahanga uharanira amahoro (Global Peace Index) mu mwaka 2014; bwagaragaje ko ku isi hose ibihugu cumi na kimwe (11) gusa ari byo bitigeze birangwamo imvururu n’ ibibazo bishingiye ku butegetsi. Buri munsi tumva amakuru y’ahantu hatandukanye ku isi abaturage bakomeza kugwa mu mvururu zishingiye ku butegetsi.

Abakristo , dukwiye guhora dusengera abayobozi b’ igihugu cyacu, abo mu karere ka Afrika y’Uburasirazuba (East African Community), Afrika ndetse n’ isi yose muri rusange. Tugasaba Imana guha abayobozi batwara kurinda abo bayobora akarengane ndetse natwe abaturage tukihutira kubahiriza ibyo dusabwa n’ubuyobozi.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza