Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Nta cyabuza Uwiteka kugukiza igihe ufite kwizera
Nta cyabuza Uwiteka kugukiza igihe ufite kwizera

Yonatani abwira uwo muhungu wari umutwaje intwaro ze ati "Ngwino twambuke tujye ku gihome cya bariya batakebwe, ahari Uwiteka hari icyo yadukorera kuko nta cyabuza Uwiteka gukiza, akirishije benshi cyangwa bake" – 1Samweli 14:6

Mu mateka y’u Rwanda iyo umuryango wabyaraga abana benshi, byafatwaga nk’ amaboko cyangwa imbaraga nyinshi zizakorera umuryango; Ukagira umutekano haba ku mutungo cyangwa mu buzima muri rusange. Mbese ubwinshi bw’abagize umuryango bwafatwaga nk’umutekano.

Imana yo itandukanye n’abantu, ntishingira ku bwinshi cyangwa ubuke bw’abantu cyangwa ibintu bigaragara ngo ibashe, gukiza cyangwa gukora ibitangaza. Iravuga bikaba yategeka bigakomera.

Mu gihe Abisirayeli bari bagikambitse batazi uko bizabagendekera, Yonatani yafashe icyemezo cyo kujya ku rugamba rw’Abafilisitiya nta we abibwiye. Kubita abatakebwe ni uko nta sezerano bari bafitanye n’Imana ( Itangiriro 17:10-11). Kubera iyo mpamvu nta n’umurage bafite muri gakondo yabo. Yonatani yizeye Imana gusa - baheshejwe no kwizera gutsinda abami, no gukora ibyo gukiranuka no guhabwa ibyasezeranijwe, no kuziba iminwa y’intare, ”no kuzimya umuriro ugurumana cyane, no gukira ubugi bw’inkota no gukurwa mu ntege nke bagahabwa imbaraga nyinshi, no kuba intwari mu ntambara no kunesha ingabo z’abanyamahanga “- Abaheburayo 11:33-34 , ashikama ku isezerano bahawe. Ukwizera nk’uko ntikujya gukoza isoni.

Dore uburyo Imana yatabaye abisirayeli "Ubwo Sawuli yavuganaga n’umutambyi, urusaku rwari mu rugerero rw’Abafilisitiya ruriyongeranya. Sawuli abwira umutambyi ati "Kuraho ukuboko kwawe." Ubwo yinjira mu rugamba , ajya ku ruhande rwa Yonatani n’Abisirayeli -1Samweli 14:19 . Mbere yo kujya ku rugamba, Sawuli yashatse kumenya ubushake bw’ Imana , ariko yumvise urusaku rwinshi abuza umutambyi gukomeza ahita atabara. Uko ni ko Uwiteka yakijije Abisirayeli (1 Samweli 14:23).

Mu by’ukuri ugutsinda kw’ Abisirayeli bagukesha Uwiteka kuko ku bwa bo ntacyo bafite kwirata. Ukwizera kwa Yonatani kwahesheje igihugu cyose umugisha, kuko n’abari bihishe bashize ubwoba bakurikirana umwanzi.

Si amateka, ahubwo ibyo dusoma muri Bibiliya ni ibidukomeza. Umukristo agakomezwa n’ibyabaye kuri basogokuruza mu byo kwizera ndetse bakamubera icyitegererezo. Tuzirikane ko n’uyu munsi kwizera kw’abantu b’ Imana no gushikama mu masezerano ari byo bihesha igihugu umugisha.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza