Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Nta cyagutandukanya n’urukundo rw’Imana-Rick Warren
Nta cyagutandukanya n’urukundo rw’Imana-Rick Warren

“Kuko menye neza yuko naho rwaba urupfu cyangwa ubugingo, cyangwa abamarayika cyangwa abategeka, cyangwa ibiriho cyangwa ibizaba, cyangwa abafite ubushobozi, cyangwa uburebure bw’igihagararo, cyangwa uburebure bw’ikijyepfo, cyangwa ikindi cyaremwe cyose, bitazabasha kudutandukanya n’urukundo rw’Imana ruri muri Kristo Yesu Umwami wacu.”Abaroma 8:38-39

Uko byagenda kose, nta kintu na kimwe kibaho cyangwa kizabaho cyatuma Imana ireka kugunda, uzaba umukundwa ibihe byose kuko urukundo rwayo ruhora kuri wowe. Niwizera ukuri kuzahindura ubuzima bwawe.

Igihe wemeye Imana ikagufata akaboko ntizigera ikurekura ngo ujye inyuma y’urukundo rwayo ahubwo izagukomeza kandi ikwiteho mu rukundo rwayo. Hari igihe uba wumva wakwigendera ukayireka ariko ntishobora kukureka kuko muri yo ariho ubasha kuruhukira no kubera mu mutekano igihe cyose uri mu biganza byayo.

Iyo uvukiye mu muryango, ntabwo ushobora kuba utarawuvukiyemo. Igihe izina ryawe ryamaze kwandikwa mu gitabo cy’ubugingo, ntirishobora gukundwamo kuko ryanditswe n’ikaramu itabasha gusibika. Ntabwo Imana yitaye kugushidikanya kwawe n’ubwoba ufite cyangwa ubwinshi n’uburemere bw’ibyaha wakoze ahubwo iravuze iti” nta kintu na kimwe cyantandukanya n’urukundo rwayo,” ibyo wanyuramo byose mu buzima bwawe ntuzigera ubicamo wenyine ahubwo uzaba uri kumwe nayo kuko ihorana nawe mu rukundo rwayo.

Nta muntu waguha urukundo nkurwo Imana itanga, ikindi kandi nta wakwemera gutanga impano ikomeye nka Yesu Kristo wemeye gutanga ubugingo bwe kubwawe, niwe utanga ubugingo, imbabazi, imbaraga n’amahoro byuzuye kandi bihoraho iteka ryose.

Iyi ishobora kukubera inkuru nziza,Imana yiteguye kukubwira ngo urababariwe kandi urabohotse kuko Imana iriho kandi itazigera igutererana, ntizigera ireka kugukunda, niba wemeye uy’umunsi ukinjira mu rukundo rwayo.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza