Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Nta kibazo kutabasha kugera murusengero kubera (...)
Nta kibazo kutabasha kugera murusengero kubera izabukuru

Mu mibereho ya muntu agira ibyiciro bitandukanye, igihe agira imbaraga n’igihe atangira gutakaza imbaraga bitewe n’impamvu zitandukanye. Mu mpamvu zishobora gutuma umuntu atakaza imbaraga harimo n’ikigero cy’imyaka umuntu amaze abayeho. Iyo ugeze muzabukuru ntabwo imbaraga ugira ziba zingana nizo wari ufite ukiri umusore.

Billy Graham,Umuvugabutumwa bwiza wamenyekanye kubera imirimo Imana yagiye imukoresha ndetse n’Ijambo ry’Imana rikora ku mitima y’abantu benshi, yatangaje ko atari igitangaza kuba umuntu yabura imbaraga cyangwa ahure n’izindi mbogamizi zamubuza kuza mu rusengero, bityo akaba asanga atari ikibazo kuba umuntu yananirwa kugera mu materaniro.

Graham, w’imyaka 96 yemera ko imyaka nayo ishobora kuba muri zimwe mu mbogamizi abantu bageze muzabukuru bashobora guhura nazo zababuza kugera mu materaniro ariko akavuga biba bitavuze igihe wahuye nicyo kibazo ko ukwiye guteraho ngo wirengagize ibyo gusenga kuko avuga ko ahubwo watangira gukurikirana amateraniro ku mateleviziyo cyangwa ukumva ubutumwa bwiza ku maradiyo.

Mu nkuru yanditse mu kinyamakuru Kansas City Star, yagize ati”Imana izi inzitizi zose zakubuza gukora icyo ushaka kandi ntabwo ntabwo yakwirengagiza kuko udashoboye gukora ibyo wajyaga ukora.”

Yakomeje agira ati” ukwiye gushimira no kunyurwa ko utacitse mu rusengero kuko ukibasha guterana n’itorero wifashishije televiziyo kandi ukabasha kumva ijambo ry’Imana, ukwiye kwibuka ko ijambo ry’Imana ridakangwa n’intera ndende cyangwa ryizirike gusa mu nzu y’urusengero.”

Billy Graham yagiriye inama abantu bakoreye Imana ariko bakaba bageze muzabukuru ko bajya basaba gusura no gusurwa n’abapasitori babo n’inshuti zabo zo mu itorero kugira ngo itorero rikomeze kumenya ko bagisengana nabo banabasengere.

Graham yangeye gushimangira ko niyo waba ugeze muzabukuru ugomba kutazigera ukura ukwizera kwawe kuri Yesu Kristo kugira ngo utazavaho uheranwa n’izo mbogamizi zikubuza guterana n’abandi.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza