Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Nta kigeragezo wihariye
Nta kigeragezo wihariye

“Nta kigeragezo kibasha kubageraho kitari rusange mu bantu…”1 Abakorinto 10:13

Ijambo “kubageraho” cyangwa “kugerwaho” risobanura guhura n’ikintu utigeze witegura, udashaka kandi utanazi uburyo wakikuramo.

Ntabwo bishoboka kwihitiramo ikigeragezo, ahubwo cyo kiguhitamo! Mubana n’umuntu utazi ko azaguhemukira.

Iyo ukikiye umwana w’uruhinja, ntuba uzi ko umunsi umwe ashobora kuzakora ibidakwiye, akirukanwa ku ishuri.

Iyo uri muzima, ntuba uzi ko umunsi umwe ushobora kuzisanga uryamye mu bitaro kubera indwara ikomeye. Birumvikana ikigeragezo urimo ni icyawe wenyine, kandi kirakuremereye ku buryo wumva udashaka kugira uwo ukiganiriza.

Ibi byose bishobora gutuma uhora ubwira Imana ko unaniwe kubyihanganira, ariko Pawulo yaranditse ati, “…twaremerewe cyane kuruta ibyo dushobora ndetse bigatuma twiheba ko tuzapfa..” 2 Abakorinto 1:8.

Dore uko ukwiriye mu gihe uri mu kigeragezo:

1. Ntugacire abandi urubanza

Bibiliya iravuga iti, “Ahubwo umuntu wese yoshywa iyo akuruwe n’ibyo ararikiye bimushukashuka.” Yakobo 1:14. Iyo utazi ibyo umuntu yanyuzemo kugira ngo amere uko ari, jya utuza. Kandi niba ushaka kugira icyo ubivugaho, jya ubibwira Imana.

2. Ntukabwire ibyawe umuntu udakwiye

Bwira umuntu muzafatanya umutwaro, aho kubibwira uzagutaranga.

3. Bibwire Yesu

“Nuko rero, twegere intebe y’ubuntu tudatinya, kugira ngo tubabarirwe tubone ubuntu bwo bwo kudutabara mu gihe gikwiriye.” Abeburayo 4:16 Ibigeragezo bivuye ku Mana nubwo byakugora ariko ujye wihangana uhagarare kigabo, kuko nt akigeragezo yauzanira iziko utazabasha kukihanganira.

Ikindi buriya mu buzima nubwo iyo umuntu ageragezwa aba yumva ari wenyine cyangwa Imana yamutaye, ariko nta kikubaho wenyine.

Ibigeragezo byose ni rusange mu isi nta na kimwe wihariye. Ibyo uhura nabyo hari ababirangije, abo bitegereje, abo mubisangiye uyu munsi wa none.

Icyo usabwa ni ukwegera Imana ikagushoboza guhagarara neza kugira ngo hato udasanga watsinzwe n’uburiganya bwa satani.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Eliane kuwa 5-01-2015 saa 07:41
 

Mfashijwe niri jambo cyane burya tugomba gukomera mubigeragezo kuko ntacyibaho Imana itacyizi. Murakozecyane Yesu abahe imigisha

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza