Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Nta kiza nko kugira ubwenge nyabwo
Nta kiza nko kugira ubwenge nyabwo

“Maze ibwira umuntu iti ‘Dore kubaha Uwiteka ni bwo bwenge Kandi kuva mu byaha ni ko kujijuka.’ ”Yobu 28:28.

Mu Kinyarwanda baravuga ngo : ubwenge burarahurwa, ese wowe uburahurira he? Ubwenge ni ngenzi mu buzima bwa buri muntu wese kandi utabufite ntabasha kumenya inzira nyayo yamugeza kucyo ashaka.

Uko ninako mu nzira ya gakiza bimeze, kugira ngo ubashe kugenda neza uko umwami ashima , ugomba kugira ubwenge.

Ese ubwenge nyabwo ni ubuhe?

Abantu benshi muri ki gihe bahugiye muri byinshi,bashaka ku menya ubwenge ku buryo bukomeye. Kubumenya si cyo kibazo ahubwo hari aba bushakira ahatariho, Imana yifuza ko ubuzima bwawe bwahora bukura neza mu kunguka ubwenge ariko kumenya kwawe kukaba gushingiye kukubaha Imana ndetse no kuva mu bidatunganye!

Hari abantu batekereza cyane kubandi bahanga bumvise babayeho mu isi,bakumva bakwiye kumera nkabo ibyo na byo ni byiza ariko ntibikwiye gutuma utita ku mbabazi z’Imana niba koko uri umunyabwenge nyawe” Umunyabwenge wese azitegereza ibyo, Kandi bazita ku mbabazi z’Uwiteka.”Zaburi 107:43

Bibiliya iduha urugero rwiza kuri Yesu,yakuze mu gihagararo,mu bwiza ndetse no mu bwenge kandi yemerwa n’Imana n’abantu” Uwo mwana arakura, agwiza imbaraga z’umutima, aguma mu butayu kugeza umunsi yerekewemo Abisirayeli.” Luka1:80

Impamvu ukwiye kumenya Yesu Kristo nuko ariwe soko duhererwamo kumenya IMANA byuzuye kandi ni nawe soko y’ubwenge nyakuri.1 Abakorinto 1: 30-31. Ni yo ibaha kuba muri Kristo Yesu waduhindukiye ubwenge buva ku Mana, no gukiranuka no kwezwa no gucungurwa, kugira ngo bibe nk’uko byanditswe ngo “Uwirata yirate Uwiteka.”mu yandi magambo ijambo ry’Imana riradusaba ko ukwiye kwirata wese akwiye kwirata ko azi Imana cyangwa ko afite ubwenge nyabwo aribwo kumenya Imana.

Mu gihe abandi badamaraye ko bazi ubwenge butari ubwo tumaze kubona si ko bikwiriye kumera kuri wowe,ahubwo ukwiriye kumenya ko guhora wubaha Imana ari ko kujijuka.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza