Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » MENYA N’IBI » Nta muntu n’umwe Imana itababarira keretse udashaka (...)
Nta muntu n’umwe Imana itababarira keretse udashaka imbabazi z’Imana- Bill Graham

“Umunyabyaha nareke ingeso ze, ukiranirwa areke ibyo yibwira agarukire Uwiteka na we aramugirira ibambe, agarukire Imana yacu kuko izamubabarira rwose pe.”Yesaya 55:7

Billy Graham umuvugabutumwa bwiza bwa Yesu Kristo,avuga ko nta cyaha gito cyangwa kinini imbere y’Imana ariko ko abaza imbere y’Imana kwihana ibyaha bose Imana ibababarira.

Yakomeje kuvuga ko ikintu gitandukanya abantu n’Imana ari ukutagira ubushake bwo kuyegera naho abayegereye bose babona imbabazi zayo.Bill Graham akibaza impamvu abantu badashaka kwegera Imana ngo bahabwe imbabazi n’ubugingo buhoraho iteka igihe baba bizeye Yesu Kristo.

Zimwe mu mpamvu zituma abantu bumva badakwiye guhindukira ngo bagaruke ku Mana,hari igihe baba batekereza ko bakoze ibintu bibi biteye ubwoba bityo Imana ikaba idashobora kubababarira,kwanga ko ibyaha byabo byajya ahagaragara kimwe nuko hari n’abandi banga gushaka imbabazi z’Imana kuko bayanga bakumva nta kintu na kimwe bakorana n’Imana. Imana ihamagara abantu bose kugira ngo bayisange ibababarire ariko bisa n’aho batabyitaho nyamara Imana yaratanze imbabazi zayo ubwo yemeraga gutanga umwana wayo Yesu Kristo.

Bill Graham ati”nta mpamvu n’imwe wabona yatuma utita ku mpano nk’iy’imbabazi,impano Yesu Kristo yatumye uhabwa yemeye gutanga ubugingo bwe kuko Yesu Kristo aragukunda,wireba ibya kera ngo wumve ko Imana itakubababarira,Imana iragushaka kugira ngo iguhe ikaze mu bana bayo.”

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza