Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » MENYA N’IBI » "Nta muntu waremwe mu buryo bumutera gukora ibyaha!" (...)
"Nta muntu waremwe mu buryo bumutera gukora ibyaha!" Kabanda Stanley

Muri iyi minsi urasanga ku isi havugwa ibibazo ama leta ahanganye nabyo yo kwemera cyangwa kurwanya ubutinganyi mu mategeko yabyo.

Ibihugu bimwe na bimwe bihitamo kubihanira kuko binyuranyije n’amategeko yabyo, ibindi bigahitamo kubyemera bivuga ko ari ugushyigikira ukwishyira ukizana ku burenganzira bw’ikiremwa muntu.

Iki ni ikibazo cyagarutsweho mu kiganiro cyihariye UBUGINGO.COM yagiranye n’umushumba mukuru mu itorero “Jubilee Revival Assembly” ari we Pastor KABANDA Stanley yagize icyo avuga ku butinganyi (Homosexuality). Yagize ati: “Ubutinganyi ni icyaha kibi kandi Imana yanga urunuka. Bibiliya itubwira neza ko kiri (ubutinganyi) mu byatumye Imana irimbura Sodoma na Gomora. Niba isi igeze mu byaha nk’ibi by’indengakamere abantu bamenye ko ari ikimenyetso cy’imperuka.

Asoza agira ati “ntangazwa n’abantu babeshya ko ubutinganyi babuterwa ari ko baremwe; ni ikinyoima kuko ntiyarema umuntu mu buryo buzatuma agwa mu byaha kandi Ibyanga urunuka.

"Jye Kabanda Stanley ubutinganyi nzaburwanya mbwamaganire kure ndetse nta n’ahantu na hamwe nagira ubwoba bwo kuvuga ko ari icyaha". Yizeye kandi ko Leta y’u Rwanda itazigera yemerera abatinganyi gukorera mu Rwanda kuko buhabanye n’umuco ndetse na Bibiliya ibirwanya.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
UBUHUNGIRO BWIZEWE Imigani 18:10 “Izina ry’Uwiteka ni...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza