Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » “Nta mwiza utari wowe” Flory Nzabakira
“Nta mwiza utari wowe” Flory Nzabakira

Umuyobozi wa Radio Athentic akaba n’umuyobozi w’urubyiruko mu itorero rya Zion Temple Celebration Center mu Gatenga, yibukije abanyeshuri bitegura gusoza ibiruhuko basubira ku mashuri ko bakwiye kwirinda imico mibi ku mashuri aho bagiye, ndetse bakarushaho no kwegera Imana bazirikana icyabajyanye.

Mu gihe habaga igitaramo yateguwe na UMG cyiswe "Bye Bye Vacance’’ ku cyumweru tariki 18/1/2015, ku itorero Glory to God temple, cyari kigamije gupfunyikira impamba abanyeshuri bitegura gusubira gutangira umwaka mushya w’amashuri wa 2015, Flory, mu nyigisho yatanze yibukije urubyiruko rwari ruteraniye aho ko ku mashuri aho rugiye, rukwiye kurangwa n’indangagaciro za gikristo, rutigana imwe mu mico itari myiza no kunyurwa n’uko bari.

Abanyeshuri bitabiriye igitaramo

Yabwiye buri umwe wari aho ati : “Nta mwiza utari wowe.” Akomeza anababwira ko nta muntu ukwiye guhinyura ubusore bwabo nk’uko ijambo ry’Imana ribivuga.

Nyuma yo kubabwira no kubumvisha ko ari beza, yakomeje ababwira ko badakwiye kugira ipfunwe, cyangwa n’ubundi buryo ubwo ari bwo bwose bakoresha bagerageza kwisanisha n’abatari abakristo, ntibifuze gusa cyangwa kumera nkabo.

Akomeza ababwira ko badakwiye kwigana ingendo zikunze kugaragara ku bantu b’ibirara, badafite umuco barimo bamwe mu bo yatunze agatoki b’ibirangirire bo muri Amerika nka ba 50cent n’abandi.

Iki gitaramo cyari gifite intego dusanga muri Yosua 1:8, kikaba kiba mu ntangiriro ndetse no mu mpera za buri biruhuko, hakirwa cyangwa hasezererwa abanyeshuri.

Bamwe mu bifatanyije guhimbaza Imana muri iki giterane akaba ari amatsinda nka Fruit of love worship team, True promises

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza