Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Nta nakimwe wacyena kuko Data wa twese afite (...)
Nta nakimwe wacyena kuko Data wa twese afite byose!

Ariko twebweho ntitwahawe ku mwuka w’iyi si, ahubwo twahawe uwo Mwuka uva ku Mana kugira ngo tumenye ibyo Imana yaduhereye Ubuntu.” 1 Abakorinto 2:12

Imana yo mu ijuru ihamya ko ariyo Data wa twese, umubyeyi anezezezwa no kubona umwana we yishimye. Iyo niyo mpamvu nyamukuru Imana yishimira ko ibyo ushaka byose wabifata ukanabihabwa ku buntu. Ibyo ushaka byose ubasha ku bibona ku buntu ariko ku mana byarayihenze cyane kuko yabitanzeho umwana wayo Yesu Kristo nk’ikiguzi. Tekereza nawe uburyo umugisha wawe wawemerewe ku buntu nyamara Imana yo byarayihenze cyane, ibi birerekana urukundo igukunda uburyo ruhebuje!

Birashoboka ko wabaza Imana uti” kuki nta mugisha wampaye cyangwa ko nta fite umugisha uhagije?” Imana icyo yo igusaba ni ugukora ibyo gukiranuka, kubabarira no kugendana nayo wicisha bugufi maze ibindi uzabiyibaze nyuma yo gukora ibyo. Ibyo tuzabisanga mu gitabo cya Mika 6:8 Iyo ubashije gukora ibyiza Imana igusaba nayo ihita ikubwira iti”akira ibyo wari ubuze byose, fata ibyo ukeneye kuko mukuboko kwayo huzuye ibinezeza byinshi.

Bibiliya itubwira umugani w’umwana w’ikirara, iyo usomye neza iriya nkuru ubona mu by’ukuri ko nta mugabane na muto yari akwiriye kwa se ariko igihe yahindukiye agasanga se yakiriwe neza kandi yongera kubona urukundo rwa se, uko ni ko Imana Data ibasha kuduha umugisha n’ibindi byose dukeye kuko turi abana bayo. Igikwiriye umuntu wese ni uko yaharanira kuba umwana w’Imana kugira ngo abashe kwakira iby’Imana iteganyiriza abana bayo. Nta kigoye kirimo kuko bisaba kwakira Yesu Kristo akakubera umwami n’umucunguzi w’ubugingo bwawe. Maze ukaza mu rukundo rw’Imana!

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza