Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ntabwo Imana yakureka cyangwa ngo ikwibagirwe.
Ntabwo Imana yakureka cyangwa ngo ikwibagirwe.

Ariko Siyoni aravuga ati"Yehova yarantaye, Uwiteka aranyibagiwe. Mbese umugore yakwibagirwa umwana yonsa, ntababarire uwo yibyariye? Icyakora bo babasha kwibagirwa, ariko jye sinzakwibagirwa. Dore nguciye mu biganza byanjye nk’uca imanzi, kandi inkike zawe ziri imbere yanjye iteka. Yesaya 49:14 -16

Kwibagirwa ni kimwe mu bintu biranga ikiremwa-muntu. Abantu ntibibagirwa abandi gusa, rimwe na rimwe bibagirwa n’ibyabo bwite bibareba kandi bafitemo inyungu. Akenshi nisanga nibagiwe kunywa imiti kandi nkeneye ko inkiza, hari igihe nibagirwa kwishyurira abana ishuri nkitera hejuru bari hafi kubirukana!

Hari igihe abatwibagirwa ari abantu twagiriye neza. Iyo bigenze gutyo birababaza cyane. Yosefu yigeze kugirira Umuhereza wa vino Mukuru wo kwa Farawo neza ubwo yamusobanuriraga inzozi. Arangije kumubwira inkuru nziza ko yagombaga gufungurwa agasubira mu mirimo ye ibwami, aramubwira ngo "Maze uzanyibuke"(Itangiriro 40:14). Ariko aho abantu babera abantu, wa Muhereza wa vino ntiyibuka. Itangiriro 40:23 - Ariko wa muhereza wa vino mukuru ntiyibuka Yosefu, ahubwo aramwibagirwa.

Ntekereza ko atamwibagiwe gusa, ahubwo yanibagiwe ko atagombaga kumwibagirwa. Yamwibukijwe n’ikindi kibazo! Akenshi abantu niko babaye. Batwibuka kubera inyungu runaka badufiteho. Wowe usoma iyi nkuru uhise wibuka abakwibagiwe..abantu bakwibuka gusa ku bw’inyungu zabo! Ubababarire nabo sibo. Ni ko umuntu ameze. Aribagirwa cg akiyibagiza!

Kubera kumenyera abantu dutekereza ko n’Imana ariko imeze. Nta na rimwe Imana yakwibagirwa. Niba Umutima wawe ukubwira ko Imana yakwibagiwe waragumutse. Intekerezo nk’izo zibuze ubumenyi. Birashoboka ko umubyeyi yibagirwa uruhinja yonsa...ariko ntibishoboka ko Imana yokwibagirwa! Abandi bose bakwibagirwa ariko Imana ntiri mubibagirwa.

Kubera iyi mpamvu ndahamya ibikurikira:

Wabaho ukageza aho upfira utize, udashatse, utubatse inzu, utamenye uwakubyaye...ariko ntabwo wapfa WIBAGIRANYE...Hari nibura umwe ukwibuka kandi mu buryo buhoraho. Ntabwo yakwibagiwe...kandi ntabwo yakwibagirwa! Wewe womwibagirwa ariko we ntiyakwibagirwa!

Bibiliya iduha Ingero z’abibagiwe Imana (Gutegeka Kwa Kabiri 32:18; Zaburi 10:4) ariko nta na hamwe dusanga Imana yaribagiwe umuntu! Ntabwo yakwibagiwe!

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza