Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ntarirarenga, n’aho bigeze Yesu yakora
Ntarirarenga, n’aho bigeze Yesu yakora

Akivugana na we haza abavuye kuri wa mutware w’isinagogi bati “Wa mwana ko yapfuye uracyaruhiriza iki umwigisha?”.Ariko Yesu ntiyabyitaho abwira umutware w’isinagogi ati “Witinya izere gusa.” Mariko 5:35-36

Igihe cyose iyo umuntu avutse aba afite n’igihe azapfira kuko ikintu cyose kigira igihe cyacyo nk’uko umubwiriza yabivuze mu ijambo ry’Imana. Umuntu wese wavutse afite n’igihe azapfira kuko ubuzima bwo mu isi bufite iherezo.

Igihe Yesu yari mu isi yakoze ibintu bitandukanye birimo kubabarira abantu ibyaha, gukiza indwara, abadayimoni n’ibindi bitandukanye byose bigaragaza ubushobozi budasanzwe yari afite.

Ibyanditswe bigaragara hejuru, Yesu yarimo yigendera hanyuma haza umutware w’isinagogi wari wagize ibyago umwana we w’umukobwa yapfuye.

Mu gihe uyu mutware w’isinagogi yahuraga na Yesu haje umwe mu bavuye kuri wa mutware ahita abatangira kubawira amagambo y’incamugongo. Yababwiye ko umwana yamaze gupfa.

Ikindi yababwiye ko nta mpamvu zo gukomeza kurushya umwigisha(Yesu) kubera ko byamaze kurangira. Ikigaragara niba atari ukwizera guke uyu muntu wazanye ubutumwa yari afite yaba atari azi neza Yesu n’ubushobozi bwe, kuko ntiyari kuba azi ko Yesu ashobora byose ngo narangiza ababuze kumurushya.

Ikintu kinejeje kurenza ibindi ni igisubizo Yesu yahaye uwo mutware nyuma yo kumva ayo magambo. Yesu yagize ati ‘’Witinya izere gusa’’.

Mu buzima ibi bikunda kubaho ukabona ibintu byamaze kurangira ariko wibuke ko Yesu inzira ze zitarangira. Hari abantu bazi ko akiza abarwayi wenda ko atazura uwapfuye, hari uwamubonye amuha inzu yo gukodesha wenda utekereza ko atabasha kumuha n’iye bwite. Nubwo wowe wamutakariza icyizere ariko we ntagutakariza icyizere nta gihe atagutunguza igitangaza cye. Urwego rwose ikibazo cyaba kigezeho ntugashidikanye guhamagara Umwami wawe.

Hari ubwo biba ku muntu akamushyiriraho imbago ko ashobora cyangwa se akora iby’abandi ariko ibye akabyirengagiza ariko si ko biri kuko ntarobanura ku butoni ahubwo mu mahanga yose umwubaha agakora ibyo gukiranuka aramwemera. Ibyakozwe n’intumwa 10:34

Wowe niba wumva ko birangiye ntibivuze ko na Yesu biba birangiye, kabone n’iyo waba ugeze mu gihe cyo kwakira ubutumwa buva ku bantu batandukanye nk’uriya mutware w’isinagogi, wenda nawe bakuzaniye ubutumwa bushimangira ko byarangiye ariko niba Yesu ari bugufi bwawe umwizere.

Iyo abantu babona ibyaha, Yesu aba abona imbabazi, mu mwanya w’indwara abona gukira, mu gihe cy’agahinda no kwiheba we abona amahoro no kubohoka, abantu babona gutsindwa we akabona intsinzi, babona nta byiringiro kuri we aba abona ibyiringiro.

Yesu yasabye umutware kudatinya ahubwo akizera gusa. Inkuru yarangiye umwana azutse intsinzi iraboneka ibintu birahinduka. Kandi hari abantu bari hafi aho igihe Yesu avuga ko umwana asinziriye baramusetse cyane! Impamvu yabateye guseka irumvikana mu buryo bw’abantu ariko Yesu yabirenzaga amaso akabona kubaho mu mwanya wo gupfa.

Nawe icyo usabwa ni ukwizera gusa ugategereza Imana kuko ntarirarenga kandi ibyo ubona sibyo yo ibona. Igihe cyose yagukorera igitangaza kuko ikwitayeho, uyishingikirizeho gusa.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza