Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ntavugwaho rumwe nyuma yo gusengera udukingirizo mu (...)
Ntavugwaho rumwe nyuma yo gusengera udukingirizo mu iteraniro

Umushumba w’itorero ritwa World International Ministries ribarizwa mu mujyi wa Harare muri Zimbabwe, bwana Paul Sanyangore, yateje impaka mu bantu nyuma yo gusengera ngo aheshe umugisha amakarito y’udukingirizo. Nkuko byatangajwe na MyZimbabwe, ikinyamakuru gikorera muri kiriya gihugu, bavuga abagore batari bake bari muri ryo teraniro bahise bihutira gufata utwo dukingirizo bo bavugako twejejwe kandi twasizwe kuko twasengewe.

Pasitori Sanyangore, utuwe avugwaho gukora ibitangaza birimo gukiza abarwayi ndetse no kuzura, bivugwa ko yaba akoresha ibyo bitangaza maze imbaga yabantu bakagana itorero rye.

Ubwo yabazwaga impamvu yahisemo gusengera udukingirizo kandi mu rusengero, yavuze ko yabitewe n’ikibazo bari bamaze igihe gito bahuye nacyo, aho umuyoboke w’iryo torero yaje gusaba ko bamusengera akabanza kubabaza niba kwitwaza udukingirizo nta cyaha kibirimo. Uyu mukobwa wari waje yitwaje utwo dukingirizo, yadushyikirije uwamusengeraga maze aboneraho no kubaza niba byari bikwiye ko yitwaza utwo dukoresho.

Pasitori Sanyangore yaravuze ati: "nta kosa mbibonamo kuba yakoresha agakingirizo n’umugabo we mu gihe bari bamaze igihe batari kumwe. Ninde se uzi ibyo umwe muri bo yakoze muri cyo gihe batari bari kumwe? Niyo mpamvu umuntu agomba kwirinda. Igihe nasengeraga udukingirizo hari abagore batinyutse baraza baradufata kuko bari badukeneye.”

Uyu mupasitori akaba asanzwe azwiho cyane kudaca kuruhande igihe arimo yigisha kubijyanye n’imibonano-mpuzabitsina. Bivugwa ko kandi yagiye afasha abagabo batari bake babaga bafite ingorane mu bijyanye n’icyo gikorwa aho yabasengeraga bagakira mu buryo bw’ibitangaza. Paul Sanyangore abajijwe uko ibyo abikora, yasubije agira ati”dufite inzu yagenewe amasengesho, tuyita ivuriro ry’Umwuka akenshi dufasha abagabo bafite ingorane mu bijyanye no gutunganya neza inshingano zo mu buriri(gutera akabariro).”

Sanyangore akaba ari umwe mubashumba bakomeye muri Zimbabwe bibanda kunyigisho zijyanye no gukira, ibitangaza n’ubutumwa bujyanye n’ubutunzi. Nubwo Sanyangore n’abagenzi be bivugwa ko baba bakoreshwa ibitangaza, hari abantu batemeranwa nabo. Umwe mubatashatse ko amazina yabo amenyekana yavuze ko atishimiye ibyo we abona nko kwihangira imirimo. Yagize ati” hano muri Zimbabwe hari amadini menshi, umuntu udafite akazi yumva nta kindi yakora uretse gushinga idini. Turambiwe indyarya turashaka abapasiteri bafite indangaciro z’ukuri, urukundo, gufashanya kandi b’inyangamugayo.

Muri Zimbabwe havugwa umubare munini wa bantu bifashisha Bibiliya kugira ngo bigwizeho ubutunzi.

Ese wowe wumva iki gikorwa uyu mushumba yakoze gikwiye? Ese waba wemeranya n’abavuga ko yaba ashyigikiye ubusambanyi?

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

kalimba kuwa 27-11-2015 saa 02:36
 

twitonde tube maso naho ubundi satani yatumara sshishoza nyabuneka

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza