Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ntimukimike ibyaha mu mibiri yanyu
Ntimukimike ibyaha mu mibiri yanyu

"Noneho ntimukimike ibyaha mu mibiri yanyu izapfa, ngo mwumvire ibyo irarikira"-Abaroma 6:12

Imibiri yacu ifite agaciro gakomeye imbere y’Imana. Ni insengero z’umwuka wera- 1Abakorinto 6:19. Ari na yo mpamvu imibiri yacu idakwiye kuba imbata z’ibyaha. "Ibyaha ntibikabategeke kuko mudatwarwa n’amategeko, ahubwo mutwarwa n’ubuntu" – Abaroma 6: 14

Hari intambwe zafasha umuntu kubahiriza iri tegeko ryo kutareka icyaha ngo gitegeke ubuzima bwacu:

1.Gusobanukirwa aho intege nke zacu ziri,

2.Kumenya ibintu bikunda kutugerageza,

3.Guhungira kure umuzi cyangwa inkomoko y’ ibyo bigeragezo

4.Gukora imyitozo yo kwirinda ibibi,

5.Kwiga gushora igihe cyacu mu gukora ibyiza , no

6.Kwishingikiriza ku mbaraga z’Imana n’ubuntu bwa yo mu gusenga no gusoma ijambo ryayo – (Abaroma 12:1-2)

Abantu bose bagira umutware ubayobora - "Ntawucyeza abami babiri kuko yakwanga umwe agakunda undi, cyangwa yaguma kuri umwe agasuzugura undi. Ntimubasha gukorera Imana n’ubutunzi" – Matayo 6:24. Umuntu udafite Yesu kristo nta yandi mahitamo ,aba ari imbata y’icyaha kandi iherezo rye ni ukugira umutima umucira urubanza, no kujya kure y’Imana.

Yesu Kristo yaduhaye guhitamo Imana nk’umutware wacu. Kumukurikira biratunezeza, bikanaduha kwiga kumukorera. Niba ukiri mu rungabangabo, ufate umwanzuro uhitemo uwo ugomba gukorera.

"Kandi niba mutekereza ko ari bibi gukorera Uwiteka, uyu munsi nimwitoranyirize uwo muzakorera, niba ari izo mana ba sogokuruza bakoreraga zo hakurya ya rwa ruzi, cyangwa imana z’Abamori bene iki gihugu murimo, ariko jye n’inzu yanjye tuzakorera Uwiteka.” .Abantu baramusubiza bati “Kwimūra Uwiteka ngo dukorere izindi mana biragatsindwa, kuko Uwiteka Imana yacu ari yo yadukuranye muri Egiputa na ba sogokuruza, ikatuvana mu nzu y’uburetwa kandi igakora ibimenyetso bikomeye mu maso yacu, ikaturinda mu nzira yose no mu mahanga yose twanyuzemo. Imbere yacu Uwiteka yirukana abo muri ayo mahanga yose, hamwe n’Abamori bari batuye muri iki gihugu. Ni cyo kizatuma dukorera Uwiteka kuko ari yo Mana yacu"– Yosuwa 24: 15-18.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza