Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ntiwaremewe gusuzugurwa!
Ntiwaremewe gusuzugurwa!

Iyo uganiriye na bantu bakubwira ko mu bintu banga cyane ari agasuzuguro. Ariko njyewe ntekereza ko harimo n’abapfa kuvuga ko bakanga batazi impamvu. Abataramenye Imana kwanga agasuzuguro kwabo bishingiye kubwibone no kwirata ariko abazi Imana, banga agasuzuguro bishingiye kukumenya agaciro bafite muri Kristo Yesu.

Iyo umaze kwisobanukirwa uwo uriwe muri Yesu Kristo biguha imbaraga zo kumenya ko uri umuntu ukomeye, tekereza nawe ukuntu wabujije amahoro ubwami bw’ijuru igihe wari kuzacibwaho iteka iyo hatagira ugucungura. Agaciro kawe n’abamarayika bakamenye ubwo ijuru ryateranaga ngo rirebe uko wacungurwa.

Byemejwe ryari ko uri uwagaciro? Ubwo Yesu Kristo yemeraga kuza kugucungura nyuma yuko hari habuze uza mu isi ngo agucungure, byahise bigaragaza ko Imana yari ihangayikishijwe n’ubugingo bwawe, yemera gutanga umwana wayo ngo aze mu isi agukize.

None se niba ufite agaciro kangana gutyo urumva ukwiye gusugurwa? Ntibikabeho! Hariho abo mperutse kuganira nabo bambwira ko bahisemo gusuzugurwa ndetse banahitamo no kwirinda ibyatuma bagaragara ko bafite agaciro ngo na Yesu yarasuzuguwe, ariko se koko nibyo? Ntekereza ko hano harimo kudasobanukirwa ibijyanye no kwicisha bugufi no kuba insuzugurwa.

Icyatumye Yesu asa nabyo byombi nuko yari azi ko hari abantu bazaba basuzuguritse cyane ku buryo bari kugira ngo Yesu ntiyabacunguye, maze ahitamo kwisanisha nabo. Guca bugufi ntibivuze gusuzugurwa kandi agaciro ufite kagaragarira mu ngeso zawe. Niba ufite ingeso nziza, ukora ibyo gukiranuka kandi wera imbuto nziza, nta mpamvu ni mwe yatuma usuzugurwa kuko uri umuntu ukomeye.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza