Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » “Ntucike intege, komeza wizere ibyo Imana yagusezeranije”
“Ntucike intege, komeza wizere ibyo Imana yagusezeranije” Joel Osteen

Joel Osteen ni umushumba w’Itorero Lakewood ribarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika akaba ari n’umwanditsi w’ibitabo bitandukanye. Ubwo yari kumwe n’umuryango we mu ijoro bise Ijoro ry’Ibyiringiro (Night of Hope), yabwiye abantu babarirwa mu bihumbi baribitabiriye icyo gikorwa ko batagomba gutakaza inzozi z’ibyiringiro batwise kuko nta kizazibuza gusohora.

Osteen yari kumwe n’umufasha we Victoria na nyina umubyara Dolores, basangije ubuhamya abari bateraniyeho, ni ubuhamya ntekereza ko nawe bwagufasha kuko bwerekana umugambi w’Imana ku buzima bw’abizera.

Dolores yatanze ubuhamya ukuntu mu mwaka w’ 1982 abaganga bari bamuhaye ibyumweru bibiri gusa byo kubaho, aho hari nyuma yo kumusangana indwara ya canseri. Dolores atitaye kubisubizo n’icyemezo yari ahawe n’abaganga, yakomeje kwizera Imana ko ifite ubushobozi bwo kumukiza.

Yatangiye gukoresha neza iminsi yarasigaranye nubwo yari yizeye ko Imana ishobora kumukiza, afata iya mbere atangira kubabarira aba mukomerekeje ari nako asaba imbabazi ku bandi yaba yarakomerekeje.

Avuga ko yandikiye ibaruwa n’abana be ndetse na pasitori we abasaba imbabazi kuko yumvaga ko yaba yarababwiye nabi cyangwa ko yaba yarabafashe uko bidakwiriye.

Mu magambo ye, yagize ati” igihe nohererezaga ubutumwa abana banjye na pasitori, numvise mbohotse cyane, uziko iyo ubabariye wumva ukeye mu mutima kandi ukumva uruhutse?" avuga ko amaze kubabarira no kumva ko ababariwe,yumvise atagomba kuzigera ava ku Mwami Imana.

Avuga ko icyo ushaka cyose mu buzima, Imana izakigukorera, ntabwo irobanura ku butoni ku buryo yakunda uriya kumurutisha undi ahubwo ikunda umuntu uwo ari we wese kandi ikamukunda uko ari kose. Yasoje asaba buri muntu wese gukomeza ibyiringiro bye mu Mana.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza