Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ntugahinyure agakiza Imana yakugeneye
Ntugahinyure agakiza Imana yakugeneye

‘…Imana yaduhaye ubugingo buhoraho, kandi ubwo bugingo bubonerwa mu Mwana wayo. Ufite uwo Mwana ni we ufite ubugingo, naho udafite Umwana w’Imana nta bugingo afite.’ (1 Yohana 5:11-12)

‘Umwizera ntacirwaho iteka, utamwizera amaze kuricirwaho kuko atizeye izina ry’Umwana w’Ikinege.’ (Yohana 3:18)

Ku musozi uri hafi ya Yerusalemu hari imisaraba itatu. Abanyabyaha bari babambye ku misaraba; umwe iburyo, undi ibumoso.

Ku musaraba wo hagati hari habambye uwo umucamanza yavuze ko nta cyaha yamubonyeho. ‘Pilato abwira abatambyi bakuru na rubanda ati “Nta cyaha mbonye kuri uyu muntu.” (Luka 23:4).

Uwo nta wundi ni Yesu Kristu. Mbere y’uko avuka, Malayika yari yabwiye Mariya ati, ‘kuko ari we uzakiza abantu be ibyaha’ (Matayo 1:21).

Igihe cyari kigeze cyo gusohoza uyu mugambi Imana yari imufiteho. Kubera ubutabera bw’Imana, yagombaga guca mu nzira yose yari ikwiriye kugira ngo umunyabyaha umwizera akire.

Umwe muri ba bambuzi bari babambanywe, yatangiye kumuseka. Ariko uwundi yari yasobanukiwe neza ko Yesu nta cyaha yari yakoze, mu gihe bo bari bakwiye igihano bari bahawe.

Yihereye Yesu ikifuzo cye ati, ‘Mwami, uzanyibuke ubwo uzazira mu bwami bwawe.’ Luka 23:42. Ku bwo kwizera kwe yahise ahabwa isezerano.

‘Ndakubwira ukuri, yuko uyu munsi turi bubane muri Paradiso.’ (Luka 23:43). Ibi byose bigaragaza ubugiraneza bw’Imana ku mwana w’umuntu. Na n’ubu hari abagiseka cyangwa bagahinyura Yesu nka wa wamwambuzi. Iyo umuntu adahaye agaciro igitambo cya Yesu, uba umuhinyuye.

(Abaroma 2:4). Ariko na none, iyo umuntu asonukiwe Yesu nk’Umwana w’Imana wamwitangiye akamwiyegurira, aba abaye nka cya gisambo kindi cyahawe isezerano.

‘Uwizera uwo Mwana aba abonye ubugingo buhoraho, ariko utamvira uwo Mwana ntazabona ubugingo, ahubwo umujinya w’Imana uguma kuri we.’ (Yohana 3:36).

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza