Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ntugatinye guhamya ko wacunguwe kandi wabatuwe rwose. (...)
Ntugatinye guhamya ko wacunguwe kandi wabatuwe rwose. Joyce Meyer

“Kuko ijambo ry’Imana ari rizima, rifite imbaraga kandi rikagira ubugi buruta ubw’inkota zose, rigahinguranya ndetse kugeza ubwo rigabanya ubugingo n’umwuka, rikagabanya ingingo n’umusokōro kandi rikabangukira kugenzura ibyo umutima wibwira ukagambirira.” Abaheburayo 4:12

Nusobanukirwa wabohowe ndetse rwose ko wacunguwe, ntukajye wemera ko satani agucecekesha ashaka kukuyobya, ntuzicare gusa ngo umwerere akubyine hejuru mu kwiheba no gutekereza nabi, ujye ubumbura akanwa utangire kwatura ubutware n’ubudahangarwa ufite muri Kristo.

Rimwe na rimwe hari igihe ushobora kuba urimo wiga ijambo ry’Imana cyangwa urimo utegura inygisho ukumva ibitekerezo bibi bitangiye kugutera. Muri icyo gihe ukunesha uba usigaranye ni ukwisubizamo imbaraga n’amagambo yawe kandi weruye ukavuga uti “ibintu byose biraza kugenda neza.” Icyo gihe Satani uba umutsinze kuko wongera gusubiramo imbaraga.

Satani arasa intekerezo zacu akoresheje intwaro yo kudutera kwiheba no kuduhatamo ibitekerezo bipfuye mu bwenge bwacu. Ariko ijambo ry’Imana riratubwira ngo ntitubererekere Satani ahubwo tumurwanye nawe azaduhunga.

Iyo rero wamaze gusobanukirwa ko kwiheba n’ibitekerezo bibi byose biva kuri satani, nta kindi usabwa ni ukwibuka ko ibyo byose ufite ubutware bwo kubijyenda hejuru mu izina rikomeye ry’Umwami wacu Yesu Kristo.

Niba rero nawe usobanukiwe ubutware waherewe mu gucungurwa, shaka icyo ijambo ry’Imana rigusezeranya noneho utangire kwamamaza inkota ye y’amujyi abiri.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

nkinzingabo kuwa 8-01-2016 saa 06:30
 

ntugatinye guhamya ko wacunguwe

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
UBUHUNGIRO BWIZEWE Imigani 18:10 “Izina ry’Uwiteka ni...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza