Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ntukirengagize guterana kwera
Ntukirengagize guterana kwera

Iyo ufite inzara n’inyota bigutera kumva ushaka kurya ndetse no kunywa kugira ngo ikibazo ufite gikemuke. Abantu benshi usanga basonzeye Imana, bakumva nta kindi ubugingo bwabo bukeneye kugira ngo bube bwuzuye atari ukubana n’Imana.Umwanditsi wa Zaburi 42:2 yabivuze muri uburyo:” Nk’uko imparakazi yahagizwa no kwifuza imigezi, Ni ko umutima wanjye wahagizwa no kukwifuza Mana.”

Ikibazo nuko aho guhindukira ngo twahagizwe no gushaka Imana ngo yuzuze ubugingo bwacu,twahagizwa no gushaka ibyo kwinezeza nk’amafaranga,inzoga,kwamamara ndetse n’ibindi.

Hari nabahitamo kugana imyumvire ipfuye,kuyoborwa n’idini bibwira ko aribyo bishobora kubageza ku kuri no kubamara inyota n’inzara mu bugingo bwabo. Iyo bimeze bityo uba wumva ibyo wifuzaga wabigezeho,ariko nyuma ugasanga nta cyahindutse kuri wowe ahubwo bamwe bikarangira basanga biyangirije ubuzima.

Igihe uri mu materaniro yera n’abandi bigufasha gufatikanya nabo kuramya no guhimbaza Imana

Imana yonyine niyo ifite ubushobozi bwo kutumara inzara,igihe cyose tuyemereye tukayifungurira imitima yacu kandi tukemera kuba mumbaraga zihindura za Kristo Yesu.Imana ntago ishaka ko twaba mu buzima bwo kwibaza abo turibo n’impamvu turiho,nicyo cyatumye Yesu aza mu isi kugira ngo yongere aduhuze n’Imana.

Ntihakagire uwo mwemerera ko abayobora mu nzira mbi mutitaye uko agaragara cyangwa n’uwo ari we ahubwo mureke Yesu abe ariwe uba urufatiro rw’ubuzima bwanyu,ijambo ry’Imana ni ukuri. Bibiliya iravuga iti” Ni iki gituma mutanga ifeza mukagura ibitari ibyokurya nyakuri? Ni iki gituma mukorera ibidahaza? Mugire umwete wo kunyumvira mubone kurya ibyiza, ubugingo bwanyu bukishimira umubyibuho.“Mutege amatwi muze aho ndi munyumve, ubugingo bwanyu bubone kubaho. Nanjye nzasezerana namwe isezerano rihoraho, ari ryo mbabazi zidahwema Dawidi yasezeranijwe.”

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza