Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ntukiture inabi abayikugirira
Ntukiture inabi abayikugirira

Nyuma y’uko Dawidi yishe Goliyati, aho kugira ngo Sawuli yishimane n’abaririmbaga bati, “ Sawuli yishe ibihumbi, Dawidi yica inzovu”, yagize ishyari. Icyakurikiyeho yafashwe n’umwuka mubi.

Isomo:

1. Abagufasha none, ejo bashobora kuguhinduka.

Nonese ari wowe wakora iki? Igihe Sawuli ahushije Dawidi icumi, Dawidi we ntiyarimuteye. Ahubwo yaramubabariye, aramusabira akomeza gutegereza igihe cy’Imana. Ntibyoroshye ariko ni bwo buryo bwiza bwo gutsinda. Bibiliya, muri Matayo 5:43-45, Yesu agira ati, “Mwumvise ko byavuzwe ngo ‘Ukunde mugenzi wawe, wange umwanzi wawe.’ Ariko jyeweho ndababwira nti ‘Mukunde abanzi banyu, musabire ababarenganya, nibwo muzaba abana ba so wo mu ijuru…”

2. Abagukunda none, ejo bakwanga.

Imana iravuga iti, “…Ni ukuri nagukunze urukundo ruhoraho…” Yeremiya 31:3. Uretse uru rukundo rw’Imana, urundi urwo arirwo rwose rushobora guhinduka. Ushobora gushyingiranwa n’umuntu mukundanye rwose, ariko bikarangira mushwanye burundu. Ushobora kuba waramukundiye ko yitonda, nyuma ugasanga ari umunyamahane,…

Ariko urw’Imana rwo ntiruhinduka.

3. Igihe bamwe bakuvuga neza, abandi bazakurakarira.

Dawidi ntiyigeze aririmba iriya ndirimbo: “Sawuli yishe ibihumbi, Dawidi yica inzovu.” Ariko byateye Sawuli ishyari. Nyamara nta n’ubwo Dawidi yigeze yirata ko yishe Goliyati. Rimwe na rimwe, abantu bagushimagiza bashobora gutuma abandi bakwanga. Impamvu bakwanga, ni uko abenshi batajya bashobora kwishimira ibyo bagenzi babo bagezeho.

Ariko wowe jya uguma mu murongo wo kumvira Imana, ukunde abakwanga utaretse n’abagukunda.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza