Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » “Ntushobora kuba umukristo utekanye_ udafite igihugu (...)
“Ntushobora kuba umukristo utekanye_ udafite igihugu cyawe." Minister Oda Gasinzigwa

Ibi ni bimwe mu byo Ministre w’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF), Oda Gasinzigwa yabwiye abitabiriye umuhango wo gufungura ku mugararo “Rwanda Ministries Network”. Igikorwa cyahuje kandi kigatumirwamo abantu mu nzego zinyuranye barimo vice mayor w’akarere ka Gasabo, Rev. Canon Antoine Rutayisire wanashishikarije abagabo kujya bita ku bagore babo. Insanganyamatsiko ikaba yagira iti ‘Urufunguzo rw’amahoro arambye ruri mu biganza by’abagore b’abakristo’. Ibi byabereye i Kigali muri salle ya Spot vew hotel I Remera, kuri uyu wa gatandatu, taliki ya 18/04/2015.

Nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi (Legal representative) w’uyu muryango, MUKANSIGAYE Margueritte (Margy), ngo Rwanda Minitries Network (RMN) ni umuryango umaze igihe kinini uriho. Mu gihe ngo hari abantu bashoboraga kuba bibazaga bati ‘havutse irindi dini rishya mu Rwanda’, abandi bati ‘mbese ni itorero rigiye kuyoborwa n’umugore?’, Yabinyomoje agira ati: “ntabwo ari idini. Ni umuryango nyarwanda, ufatanya n’amatorero, udashingiye ku idini, ahubwo uje kugira ngo ubashe kubaka ubuzima nyakuri bw’umunyarwanda w’umukristo. Intego uyu muryango ugendera ikaba iboneka muri ‘Yohana 21:17’. MUKANSIGAYE Margueritte (Margy)

Margy asobanura bimwe mu birango byawo, yavuze ko inuma zigaragara ziteruye ‘RMN’, ariko ziyikura muri Bibiliya; zisobanuye amahoro aturuka mu ijambo ry’Imana, ashobora kubaka umunyarwanda w’umukristo, azira amacakubiri na Jenoside byaranze igihugu cyacu. Ibiganza bigaragara mo bivuga ko umugore nk’umuntu ufatanya n’Imana kurema, umuntu akwiye kugira uko atozwa no kwitabwaho, uko ari, muri ubwo buzima arimo, bwo gufatanya n’Imana kurema. Rev. Canon Antoine RUTAYISIRE

Rev. Canon Antoine Rutayisire ibi akaba abishimangira ahamagarira abagabo bari muri iki gitaramo kwita ku bagore babo babaha urukundo nyarwo dore ko ngo hari abo (abagabo) usanga ibi babyirengagiza kandi ngo burya benshi mu bagore akenshi bashimishwa n’ubabwira amagambo meza we yise ‘imitoma’ mu gihe yitangagaho urugero avuga ku buryo ajya abwira mama we ko ngo n’ubwo ashaje bamukunda; cyane ko ngo yabareze, akabakuza akabitaho nk’umubyeyi kugeza ubwo uyu mwigisha n’abavukanyi be babaye intangarugero ku musozi w’iwabo (aho bavuka) mu kugira amanota meza kuri diplome nk’umusaruro w’urukundo no kwitabwaho bahawe na nyina ubabyara. Izi mpuguro rero abagabo bahawe ntizagakwiye kuba amasigarakicaro kuko uyu mwigisha yabasabye kuzishyira mu bikorwa bakigera mu ngo zabo.

Ministre w’iterambere n’umuryango, Oda Gasinzigwa, akaba yunze mu rya Antoine Ruyasire avuga ku ruhare abagore bagize mu kubaka umuryango nyarwanda bagaragaza ukuri no gutanga imbabazi nyuma y’amateka mabi yaje kuvamo jenoside yakorewe abatutsi 1994. Asanga ubufatanye n’amadini n’amatorero ari ikintu kiza mu kubaka umuryango nyarwanda.

Minister abwira abitabiriye iki gitaramo, yakomeje agira ati “ntushobora kuba umukristo, utekanye_ udafite igihugu cyawe. Nta mahoro uba ufite mu mu tima wawe. Ati: “Iryo jambo ry’Imana wakwigisha ni ryiza kuko aho uri hose nizera ko wakwigisha abagize isi kuko Imana ntigira imipaka. Ariko uba uri umutu; iyo uri umutu uba ukwiriye kugira aho ukomoka, uba ukwiriye kugira ikiguha ishema. Nkaba uyu munsi rero bavandimwe ngira ngo twishimire kuba dufite igihugu. Amen!” Kugira igihugu, Minister Oda Gasinzigwa asanga ari wo musingi wo kubakirwaho ibyo Rutayisire n’umuyobozi (Legal representative) wa RMN, MUKANSIGAYE Margueritte, n’abandi bagiye bigishaho. Abagore, n’amatorero baturukamo muri rusange bakwiye kugira uruhare rukomeye mu guharanira amahoro no kubaka umuryango nyarwanda.

Akanyamuneza, ubusabane, ibyishimo n’umunezero ni byo byaranze abitabiriye igitaramo.

Usibye abagore bagera muri 500 bari bitabiriye uyu muhango, hari Vice Mayor w’akarere ka Gasabo, umuhanzikazi wanagaragaje ubuhanga budasanzwe mu kuririmba ndetse akanishimirwa cyane, Liliane Kabaganza, True Worshipers, Bishop SAFARI Emmanuel wo muri ‘PEFA Church’ n’abandi batandukanye bagiye baturuka imihanda yose, no mu nzego zinyuranye.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza