Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » “Nubwo hari ukubabazwa umugambi w’Imana uri gusohora muri (...)
“Nubwo hari ukubabazwa umugambi w’Imana uri gusohora muri Egiputa (Misiri)”Maryan

Umukristokazi wo mu gihugu cya Egiputa (Misiri) Maryan yavuze ko nubwo hakomeje kugaragara kubabazwa gukabije ku bakristo bo muri iki gihugu,umurimo w’Imana uri gutera imbere kandi Imana ikomeje kubakoresha iby’ubutwari.

Ibi yabitangaje ubwo yari mu ruzinduko mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika aho yari yagiye gutanga ubuhamya ndetse n’impamvu ituma yizera Yesu nk’umwami n’umukiza.

Christian Post dukesha iyi nkuru ivuga ko Maryan yasuye abakristo batandukanye bo muri Leta zunze ubumwe za Amerika akabaha ubuhamya by’uburyo abayisilamu bababaje umuryango we bawuhora kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza wabo.

Yanongeyeho ko kandi no kuza muri Leta zunze ubumwe za Amerika byamugoye kuko ngo bamutegeye ku kibuga cy’indege bashaka kumutera amabuye kuko atari yitandiye.

Uyu wemeye kureka byose akiyegurira umwami Yesu atitaye ku mibabaro, yavuze ko kandi uretse we, n’abandi bakristo mu gihugu cya Egiputa (Misiri)nabo barababazwa, gusa ngo ikibatera imbaraga n’uburyo babona abantu batandukanye muri iki gihugu bakomeza kwiyegurira Kristo nk’umwami n’umukiza wabo.

Yagize ati:”Kubabazwa birarushaho kwiyongera.Ariko ku rundi ruhande ibidutera imbaraga,bikanongera kwizera muri twe,ndetse bikanakomeza itorero na buri mu kristo wese muri Egypt, ni uko umurimo w’Imana tubona urushaho gutera imbere.”

Maryan yavuze ko kuri ubu habarirwa abakristo barenga Miliyoni mu gihugu cyose kandi bahindutse bakava mu idini ya Isilamu.

Ijambo ry’Imana mu gitabo cy’Ibyahishuriwe Yohana ibice 21:4 hagira hati:”Izahanagura amarira yose ku maso yabo kandi urupfu ntiruzabaho ukundi,kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi kuko ibya mbere bishize.”

Iri jambo rigaragaza ko hari ibyiringiro kuri buri wese ubabazwa kubera ubutumwa bwiza bwa Yesu kristo,gusa hakenewe amasengesho menshi kuri aba bakristo bo mu bihugu by’abarabu kuko bahura na byinshi bibi bishobora kubakura mu byizerwa.

Cyiza Théogène

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza