Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Nubwo yari yafashe umwanzuro wo kwiyahura, yabonye (...)
Nubwo yari yafashe umwanzuro wo kwiyahura, yabonye uburuhukiro muri Kristo Yesu

Kel Mitchell umunyamerika usanzwe umenyerewe mu gukina filimi zitandukanye, kubyina n’ibindi atangaza ko nyuma yo gufata umwanzuro wo kwiyambura ubuzima, yatunguwe n’uko yabonye uburuhukiro muri Kristo Yesu, bigatuma ubuzima bwe burokoka.

Infochretienne yatangaje iyi nkuru yavuze ko Kel Mitchell wahagaritse umwuga we mu buryo butunguranye, aho yakoreraga kuri Televiziyo ngo byamuteye kwinjira mu bihe byo kwiheba bidasanzwe bituma aniyahuza ibiyobyabwenge, ku buryo hari n’amakuru yari yatangiye gukwirakwizwa ko yaba yamaze gupfa.

Kel Mitchell

Mu buhamya bwe, Kel w’imyaka 37, yavuze ko nubwo yari agihumeka ariko yumvaga ubuzima bwe bwamaze kugera ahantu we yita gihenomu.

Ati ‘’nagerageje kunyura mu bintu bitandukanye, kwiyahura, gutandukana n’uwo twashakanye, ibiyobyabwenge, inzoga, kwishora mu byaha, kwishyira hejuru, imibabaro itandukanye, yatumye numva mpeze mu gihirahiro, ngatangira gushakira ibisubizo aho bitari, nagerageje kujya mu byaha bitandukanye no kugiriria nabi abandi.’’

Ubusanzwe Kel Mitchell, uvuka ku mubyeyi w’umpasitori akomeza avuga ko nyuma y’ibi byose ari bwo yasanze agomba kugaruka ku isoko y’amahoro nyayo, iyo avuga ko yari yarigeze kumvana iwabo akiri umwana muto. Ati ‘’ Nagerageje gusohoka muri ibi jyenyine, ngo ngarukire uwo bamwiraga kera ( Yesu Kristo), kuva nabona umucyo wa Kristo, numvaga byose bigiye gukemuka.’’

Kel mu buhamya bwe asaba umuntu wese ubusoma, kwemera gutandukana n’ibya kera, ukaba icyaremwe gishya muri Kristo Yesu, kuko kuri we ubu ubuzima bwahindutse bushya, amaso ye akaba yarahumutse, ahamya ko ibi byamufashije kubana neza n’uwo bashakanye ndetse n’abana be babiri.

Ikindi ngo yifuza kwibutsa abasomyi, ni ukubwira umuntu wese wumva ubuzima bwe bugeze ku munota wa nyuma ko Imana itanga amahirwe ya kabiri. Asaba umuntu wese kwiyegurira Kristo, ukemera no kubihamisha kubatizwa, nyuma ukaganira n’abantu ku by’urugendo rwawe rushya mu kwizera, ukamarana umwanya munini n’Imana kandi ugasoma ijambo ryayo.

Ibi ngo umuntu abikoze agasabana n’abandi bavandimwe muri Kristo Yesu, byatuma ubona uburuhukiro muri Kristo Yesu. Asoza agira ati ‘’Ubu ndi mushya, nabaye muto, meze neza kandi narakijijwe.’’

Kel Mitchell yavutse 25/08/1978, avukira ahitwa Illinois muri Leta ya Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza