Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Nugira ubushake bwo gushaka mwuka wera, uzawuhabwa
Nugira ubushake bwo gushaka mwuka wera, uzawuhabwa

“Nanjye nzasaba Data, na we azabaha undi Mufasha wo kubana namwe ibihe byose,ni we Mwuka w’ukuri. Ntibishoboka ko ab’isi bamuhabwa, kuko batamurora kandi batamuzi, ariko mwebweho muramuzi kuko abana namwe, kandi azaba muri mwe.” Yohana 14:17

Imbaraga n’ubutware intumwa zahawe ubwo Umwuka Wera yazimanukiraga zatangiye no gukora ku bantu bose bari hafi aho, no kuba bumvise. Imana yahise itangira kubakoresha ibimenyetso n’ibitangaza bituma abatari bake bakira Yesu Kristo kandi baramwizera. Imbaraga za Mwuka Wera ni ngenzi mu mibereho y’itorero kandi buri mwizera wese agomba guhora abizirikana kugira ngo Imana imukoreshe ibimenyetso n’ibitangaza.

Ese waba warigeze usoma icyabaye ubwo intumwa zari ziri mu cyumba cyo hejuru zihuje umutima? Kuzura umwuka wera ntabwo byabaye ikintu cyabayeho ngo gihite kirangirira ku ntumwa gusa ahubwo abizeye bose kandi bagakomeza ubusabane bwabo n’Imana bakomeje kuzura izo mbaraga z’Umwuka Wera.

Nawe wizeye Imana yakuzuza umwuka wayo. Iyo usomye ibyanditswe byera bigaragaraza ukuntu Petero amaze kuzura imbaraga za Mwuka Wera yashize amanga kandi akagaragaza guhamya gukomeye, niko guterura amagambo aravuga ati”batware b’abantu mwe namwe bakuru, uyu munsi turabazwa ibyo twagiriye neza umuntu wari uremaye kandi turabazwa icyamukijije. Ariko mumenye mwese n’abantu bo mu Bisirayeli, yuko ari izina rya Yesu Kristo w’I Nazareti,…..”Ibyakozwe n’Intumwa 4:8-10

Usomye ayo magambo wumva ko izo ntumwa zari zigeze mu bihe bashidikanya ku mbaraga n’ibitangaza bakoraga, ariko kubera imbaraga za Mwuka wera bari fatite no gusobanukirwa ko Yesu Kristo ariwe ubashoboza byose, byabateraga gushira amanga bagahamya aho imbaraga zabo ziva.

Kuzura Mwuka wera n’ubu biracyashoboka, ikigenzi ni ukwizera uwutanga kuko ubwo Yesu yajyaga mu ijuru yasize asezeranije abamwizeye n’abazamwizera bose ko azabaha kuzura Umwuka Wera, niwakira imbaraga z’umwuka wera ntaho utazagera igihe cyose uyobowe nawe.

Ubasha gushira ubwoba, ugakomera kandi ukanesha kuko uba ufite imbaraga zidasanzwe. Haranira kuzura mwuka wera!

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza