Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Nugira urukundo uzaba amahoro
Nugira urukundo uzaba amahoro

Na we aramusubiza ati “ ‘Ukundishe Uwiteka, Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose’ . Iryo ni ryo tegeko rikomeye ry’imbere. N’irya kabiri rihwanye na ryo ngiri ‘Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.’ Matayo 22:37-39

Igihe Abigishamategeko b’Abafarisayo n’Abasodokayo babazaga Yesu Itegeko rirusha ayandi gukomera , bamugerageza , yabasubije ayo magambo . Abasobanurira ko urukundo ari rwo ibindi byose byubakiraho. Imana yakunze cyane abari mu isi, nubwo bari abanyabyaha , yemera kohereza umwana wa yo w’ikinege kugira ngo aducungure.

Urukundo ni igisubizo ku bibazo byinshi .Ibibazo byose yaba ibiba hagati y’abantu n’abandi, hagati y’igihugu n’ibindi ni uko haba habuze urukundo. Nukundisha Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, izaguha ubushobozi bwo gukunda n’abandi.

Urukundo rw’ukuri ntirugaragarira mu magambo, ahubwo rugagagarira mu byo dukora.Abantu ufasha, utera inkunga ni bo bazahamya ko ugira urukundo. Si mu kuririmba neza, kujya mu nsengero cyangwa mu gusenga cyane urukundo rugaragarira, ahubwo rubonekera mu gugerageza kwerekana urukundo rwacu binyuriye mu bikorwa byacu bya buri munsi, ndetse no gukora ugushaka kw’Imana Ishoborabyose. Umuntu wese ukora iby’Imana ishaka, ni we Imana iha urukundo rwe akaba amahoro. “ Ariko umuntu wese witondera ijambo rye, urukundo akunda Imana ruba rumaze gutunganirizwa rwose muri we. Icyo ni cyo kitumenyesha ko turi muri we,” - 1Yohana 2:5

Ukwiye kuzirikana ko urukundo rukwiye kuboneka kuri buri kintu utunze. Ujye ugenzura ibintu byose bikubamo, ugambirira gukora , urebe ko ntacyagutandukanya n’abaturanyi cyangwa abo mubana. Saba Imana ubushobozi bwo kuyubaha bitari mu magambo.“ Ariko wowe ho muntu w’Imana ujye uhunga ibyo, ahubwo ukurikize gukiranuka, kubaha Imana, kwizera, urukundo, kwihangana n’ubugwaneza” – 1Timoteyo 6:11

Dore isezerano Imana idusezeranya , mu gihe dukurikije iby’itegeko ryo kugira urukundo ridusaba “Uhereye kera kose ntihigeze kubaho umuntu wabonye Imana, nyamara nidukundana Imana iguma muri twe, urukundo rwayo rugatunganirizwa muri twe rwose”. 1 Yohana 4:12

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza