Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Nyuma y’imyaka 182 abamisiyoneri bahageze, hari uduce (...)
Nyuma y’imyaka 182 abamisiyoneri bahageze, hari uduce abakristo bagiye kubona Bibiliya mu rurimi rwabo bwa mbere

Hashize imyaka 182 mu duce tumwe na tumwe tw’Aziya y’Amajyepfo hageze abamisiyoneri bajyanye ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, ariko kuva iki gihe cyose abakristo baho bakaba barakunze kubaho ubuzima bwo gutotezwa nk’uko bikunze kugenda mu duce dutandukanye hirya no hino ku isi. Kuri ubu akaba ari bwo babashije kubona bwa mbere Bibiliya mu rurimi rwabo bakoresha, bakaba babashije kubona isezerano rishya kimwe mu bice bigize Bibiliya.

Nk’uko tubikesha Christian Today, ubutumwa bwiza bwageze muri utu duce ahagana mu mwaka w’1834 bujyanywe n’abamisiyoneri, ariko kuva icyo gihe ntibigeze babona Bibiliya yanditswe mu rurimi rwabo.

Binyuze muri gahunda ya Wycliffe isanzwe ikora umurimo wo guhindura Bibiliya mu ndimi zitandukanye, kuri ubu bagerageje gushaka uko Isezerano rishya ryaba rihinduwe mu rurimi rw’aba baturage kugira ngo nabo babashe gusoma ijambo ry’Imana.

Bruce Smith uyobora Wycliffe Associates yatangaje ko aba bakristo bahuye n’akaga gakomeye ko gutotezwa. Ati ‘’ barwanye intambara ikomeye kuburyo byari bigoye kugeza ubutumwa bwiza ku babakomokaho mu rurimi rwabo, kuko bakomezaga kwizeza abakiri bato ko hazaboneka Bibiliya yanditse mu rurimi bumva.’’

Iri tsinda ry’abahindura Bibiliya mu ndimi zitandukanye ryihaye gahunda ko byibuze mu mpera z’uyu mwaka w’2016, rizaba ryamaze no guhindura Isezerano rya kera kugira ngo Bibiliya yose ibe ihinduwe mu rurimi rwabo.

Christian Today ikomeza ivuga ko ubushakashatsi bwerekana ko ururimi ruvugwa muri utu duce twa Aziya y’Amajyepfo ruvugwa n’amoko agera kuri 14, bakaba abantu basaga Miliyoni 17 z’abaturage, ni ukuvuga ko aba bose batigeze basoma Bibiliya mu rurimi rwabo ubuzima bwabo bwose.

Kuva abamisiyoneri bakwirakwiza ubutumwa bwiza mu myaka y’1800, hagiye habaho imbogamizi zitandukanye zishingiye ku kutumvikana ku rurimi, nk’imwe mu mbogamizi bagiye bahura nazo.

Kugeza ubu ukurikije amoko n’imibare y’abaturage batuye isi, usanga ijanisha ry’umubare w’abaktisto rikiri hasi cyane mu gihe byari bikwiye ko bose bumva ubutumwa bwiza. Iyi yari ikwiye kuba imwe mu mpamvu yatuma abakozi b’Imana hirya no hino mu bihugu bitandukanye byagezemo ubutumwa bwiza badaterera agati mu ryinyo ahubwo bagahora bashakisha uko bageza ubutumwa bwiza no kubo ritarageraho. Iyi ni imwe mu nshigano Yesu yasize inahagarariye izindi yo kugenda mu mahanga yose, abantu bakabwiriza ubutumwa bwiza, Matayo 28:19

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza