Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Nyuma y’imyaka 4,000 Nowa abaje inkuge, undi mugabo nawe (...)
Nyuma y’imyaka 4,000 Nowa abaje inkuge, undi mugabo nawe yakoze imeze nkayo

Umugabo witwa Johan Huibers, ukomoka mu gihugu cy’Ubuholandi usanzwe ukora umwuga w’ububaji yakoze inkuge ijya kumera nk’iyabajwe n’umugabo witwa Nowa uvugwa muri Bibiliya, ubwo abantu bagomeraga Imana cyane igafata umwanzuro wo kubarimbuza umwuzure, ariko igashaka gukizamo bamwe ari nabwo isaba Nowa wari umukiranutsi muri icyo gihe ikamuha amabwiriza yo kubaza inkuge izarokora bamwe. ‘’Imana itegeka Nowa kubaza inkuge Imana ibwira Nowa iti “Iherezo ry’abafite umubiri bose rije mu maso yanjye, kuko isi yuzuye urugomo ku bwabo, dore nzabarimburana n’isi.’’ Itangiriro 6:13

InfoChretienne.com yatangaje ko Johan yabaje iyi nkuge ashaka kwerekana ibyiringiro by’ivugabutumwa nk’uko abivuga. Ibi ngo nibyo byatumye agira igitekerezo cyo kubaza inkuge nk’iyo kubwa Nowa kuko ifite uburebure bwa 125m, ubugari bwa 29m, ubuhagarike bwa 23 m, ikabasha kujyamo abagenzi bagera ku 5,000.

Inkuge Johan yabaje

Johan Huibers atangaza ko yiteze ko iyi nkuge ishushanya iya Nowa izaba bumwe mu buryo bufasha abagenzi kuganira bahuye, kwibutsa amateka y’iremwa, paradizo, gutadukana kw’abantu n’Imana kubwa Nowa. Akavuga ko icyo yatekereje bwa nyuma ari uko iyi nkuge izabera abantu isoko y’ibindi byiringiro bitazanwa n’ubwato bukozwe mu biti, ahubwo bizanwe n’umuntu muzima, ariwe Mwana w’Imana, Yesu Kristo.

Inkuge ya Johan izafata urugendo ruva mu Buholandi rwerekeza mu gihugu cya Brezile mu gihe hazaba haba amarushanwa y’umupira w’amaguru kugira ngo babashe kugera ku mpfubyi ndetse n’abandi bababaye nk’uko abisobanura. Muri uru rugendo ngo bitaganyijwe ko iyi nkuge izagenda ihagarara ahantu hatandukanye, ku byambu by’ibihugu bitandukanye.

Ubu buryo iyi nkuge iteguyemo ni uko aho binjirira bishyura hamwe n’impano zitandukanye bizakoreshwa mu mushinga wo kubaka ikiswe Inkuge y’ibyiringiro igize n’ibigo bitanga serivisi zitandukanye.

Ngo bene ibi bimeze nk’ibigo bizajya bitangirwamo ubumenyi, gusoma no kwandika, kwita ku buzima, isuku, kwiga ibijyanye n’umurimo, icyumba gitenyirizwa gusenga Imana ndetse no kwiga ijambo ry’Imana n’ahantu abantu bashobora guhurira bakira ijambo ry’Imana rituruka muri Bibiliya.

Ubusanzwe iyo abavugabutumwa bigisha bashushanya inkuge nk’agakiza. Bishatse kuvuga ko mu gihe isi yaba yugarijwe n’ibyago n’amakuba biterwa n’uko Imana yababajwe n’ibyaha by’abantu, amahirwe yo gukira aba asigaranywe n’abemeye guhungira mu gakiza (inkuge).

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza