Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Nyuma y’ubu buzima bwo mu isi hari umunezero.
Nyuma y’ubu buzima bwo mu isi hari umunezero.

Mu bintu bibabaza harimo no gupfusha cyangwa gutandukana n’uwo ukunda. Nubwo mu isi tubabara si ko bizahora kuko nyuma y’ubu buzima hari ubundi kandi bwuzuye umunezero.

Urupfu nk’ikintu kigoye abantu mu isi, kuba kristo rufatwa nk’inzira yo kuva mu buzima bupfa birekeza mu buzima bw’iteka aho Imana yageneye abayikunda bakayubaha. Bibiliya iravuga ngo“Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko uwumva ijambo ryanjye akizera uwantumye, aba afite ubugingo buhoraho kandi ntazacirwaho iteka, ahubwo aba avuye mu rupfu ageze mu bugingo.”Yohana 5:24

Umunezero tuzagira mu bugingo bw’iteka urenze uko umuntu yawutekereza, tekereza ubuzima butarangwamo gupfusha? Nta nzara cyangwa agahinda ahubwo duhimbaza Imana n’abamarayika! Ni bintu byiza cyane kubona Imana yishimira kutubona twageze mu bwami bwayo! None se kuki twihebera muri iy’isi izashirana no kwifuza kwayo?

Igihe Imana izaba itanga ubugingo buhoraho, ntizuba tukibona ibyatugoraga mu isi ahubwo amaso yacu azaba yitegereza ibyiza byo mu ijuru kandi amaso yacu tuzayahanga Kristo imbona nkubone.

Abapfiriye muri Yesu Kristo niko bazazukira kunezeranwa nawe . Iyo dukurikira inkuru ya Razaro, bitwereka ukuntu nta munezero wari mu mutima wabari bapfushije ariko igihe Yesu Kristo yahageraga ibintu byarahindutse! Mbega ngo baranezerwa!

Witegure umunezero udasanzwe kuko abo twabuze bose tuzongera kubabona kandi nawe ufite amatsiko yo kuzabona Yesu, witegure kuko nawe tuzamubona tunabane nawe. Witerwa ubwoba n’ubuzima bwo muri iy’isi ahubwo haguruka uharanire kutazabura muri uwo munezerotuzabona nyuma y’ubu buzima bwo mu isi. Ntibigoye na gato, urasabwa kwakira Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwawe, maze ukore ibyo agusaba!

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza