Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » MENYA N’IBI » Nyuma y’Ubufaransa, muri Brezil abasaga Miliyoni 3 (...)
Nyuma y’Ubufaransa, muri Brezil abasaga Miliyoni 3 bakoze imyiyerekano yamamaza Yesu Kristo

Mu minsi ishize nibwo twabagejejeho inkuru y’uko mu Bufaransa habereye imyiyerekano y’urugendo rwiswe ‘’Marcher pour Jésus’’, http://ubugingo.com/menya-n-ibi/aba... gahunda imaze igihe itangijwe mu bihugu bitandukanye aho abakristo bakora urugendo mu mijyi itandukanye bamamaza ubutumwa bwiza, bitwaje n’ibyapa byanditseho amagambo atandukanye yamamaza Yesu. Kuri ubu iki gikorwa cyabereye muri Brezil, kimwe mu bihugu birangwamo umubare munini w’abakristo kitabirwa n’abantu benshi basaga Miliyoni eshatu. Aba bagendaga bavuga ko bifuza kugaragaza urukundo bakunda Yesu.

InfoChretienne dukesha iyi nkuru ivuga ko abateguye iki gikorwa bahamya ko cyaba ari cyo gikorwa cya gikristo cyagutse kurusha ibindi ku isi, Polisi yo mu duce twabereyemo iki gikorwa yavugaga ko haba hari abantu bagera ku 350,000 bakitabiriye naho abagiteguye bakavuga ko abagera kuri miliyoni 3 bamaze kukitabira. Umujyi wa Sao Paulo cyabereyemo waranzwe n’urujya n’uruza rw’abantu mu ngeri zitandukanye kimwe n’amakamyo yagendaga avuza ibyuma bya muzika mu birometero nka 5 mu bihe byiganjemo kuramya Imana kugeza mu masha y’ijoro.

Iyi gahunda yiswe ‘’Marcher pour Jésus’’ yatangiriye mu Bwongereza mu mwaka w’1987, ariko kugeza ubu ikaba imaze gukwirakwira hirya no hino mu bihugu bitandukanye, cyane mu Bufaransa, kandi ikaba ivugwaho kugira umusaruro mu ninini mu ntego yayo yo kwamamaza Kristo.

Tubibutse ko Umukuru w’igihugu mushya wa Brezil, Michel Temer ari umukristo, kimwe mu byanamusunitse mu gihe cyo kwiyamamaza kwe. Yigeze gushyirahanze amashusho akangurira umuryango mugari ko bose bari muri Kristo Yesu, abasaba kumusengera. Mu mizo ya mbere akimara gutorerwa kuyobora Brezil yahise yinjiza muri guverinoma abapasiteri babiri harimo ushizwe Ubumenyi ndetse n’uw’Umurimo.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

prosper kuwa 10-06-2016 saa 08:53
 

Birakwiye

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza