Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Nyuma yo guhurira kuri ’What’s app’ mu ivugabutumwa, (...)
Nyuma yo guhurira kuri ’What’s app’ mu ivugabutumwa, abanyamasengesho bahuye baramenyana!

Nyuma y’uko basanzwe bahurira kuri What’s app mu gikorwa cyo kuvuga ubutumwa bamwe muri bo batari baziranye, itsinda ry’ abanyamasengesho ishami ryo mu Rwanda, ryahuriye hamwe kuri uyu wa Gatandatu taliki 7 Werurwe 2015 mu rwego rwo kumenyana birenzeho ndetse rinaganira ku ijambo ry’Imana na byinshi ku byo bateganya. Hari mu nyubako ibarizwamo isoko rya nyarugenge, guhera saa munani kugeza saa kumi n’imwe (14h00-17h00).

Uku guhura kw’aba banyamasengesho basanzwe baganirira ijambo ry’ Imana bakoresheje umuyobora mpuzambaga wa Whatsapp, kwari kumaze iminsi gutegurwa ndetse gushyirwa mu bikorwa na bamwe mubanyamasengesho bagize iri tsinda bitabiriye.

Umuyobozi waryo mu Rwanda, Madame Murungi Mukundwa Anitha aha ikaze abari bahateraniye, yavuze ko icyo bagamije ari ukwamamaza no gusakaza ubutumwa bwiza ku isi hose nta mupaka. Inyungu ziri muri uku guhura ngo zikaba ari ukumenyana hagamijwe gusenyera umugozi umwe baziranye dore ko ubucuti bwo kuri bene izi mbuga buba bushobora kugira agaciro mu gihe abantu bahuye amaso ku yandi ndetse bagahuza n’ibitekerezo.

Nk’uko tubisobanurirwa n’umuyobozi mukuru, ubu uri ku kicaro cyaryo ishami rikorera ahitwa ‘Ndejje-Entebbe road’ mu gihugu cya Uganda, Pastor Hakizimana Etienne usanzwe unasengera mu itorero ADEPR Gatsata, yavuze ko ryavutse ku ya 07/06/2014. Icyo gihe rikaba ryari rigizwe n’abantu 27 ariko ubu bakaba bageze ku barenga 300.

Umuyobozi mukuru w’iri tsinda Pastor Hakizimana Etienne

Yakomeje avuga ko iri tsinda nta wuhejwe kuko ritavangura. Ikindi ngo iyi gahunda yo gusengera kuri uyu muyoboro ntabwo ije gukuraho isanzwe yo kuba abantu bakwitabira amateraniro mu nsengero zabo, ahubwo ije kunganira abantu ku bijyanye no kurushaho gukura mu by’Umwuka no gusangira ijambo ry’Imana dore ko ngo nyuma ya saa sita abantu bavuye gusenga bahura nibura buri muntu agasangiza abandi muri iyi group ijambo bizeho cyangwa n’ibindi yungukiye mu iteraniro aho aba yasengeye.

Abari bahuriye muri iki gikorwa cyo kumenyana batandukanye bemeje ko bagiye gushyiraho isanduku izajya ishyirwamo mafaranga 2000 yo gushyigikira umurimo w’Imana nko gusura abarwayi, abakene, imfubyi n’abapfakazi n’ibindi birimo nk’ibyazamura ivugabutumwa muri iyi group ‘ABANYAMASENGESHO’. Bemeje ko kandi bazajya banahura buri wagatandatu wanyuma w’ukwezi nyuma y’umuganda rusange w’igihugu bagasenga. Amasengesho ya mbere bafite akazaba ku ya 28/03/2015.

Iri tsinda kugeza ubu rifite ibyicaro mu bihugu nka: America ,Canada, Sweden, Uganda, Rwanda, Burundi, Kenya, Ubudage, ububiligi, asiya, austrariya, hollande, irland, ubushinwa, UK. Umuyoboro (network) basengera ukaba uri mu gihugu cya Canada. Ku bifuza kugira ibyo yabasobanuza yabandikira kuri Email: ‘hakizimanaetienne30@gmail.com’, akabahamagara kuri tel +256 773 778 969. Nimero zumurongo wo gusengeraho abari mu gihugu cya Canada yahamagara kuri +15148190355, abari muri Amerika bagahamagara kuri +121349308344. K’uwahagara agakoresha code number 80058005. Isaha yo gusenga ikaba ari buri saa tatu (21h) buri wa gatanu.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 4 KURI IY'INKURU

mukundwa kuwa 11-03-2015 saa 16:54
 

iyabivuze izabikora,ibirenze ibi izakora nibikomeye Uwiteka atunezererwe amen

John kuwa 11-03-2015 saa 05:54
 

Imana ikomeze kubongerera imbaraga zogusakaza ubutumwa bwiza ndabikunze cyane

Cyuzuzo Ange Nicole kuwa 11-03-2015 saa 02:03
 

Mbega ibintu byiza!

Stephen kuwa 10-03-2015 saa 15:00
 

Imana yacu irakomeye igira inzira nyinshi yaca kugirango abana bayo bumve ijambo ryayo,komeza utange amavuta yawe Mana

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza