Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Nyuma yo gutegeka abayoboke b’idini rye kurya inzoka ari (...)
Nyuma yo gutegeka abayoboke b’idini rye kurya inzoka ari nzima, abaturage bamufatiye umwanzuro!

Mu minsi ishize twabagejejeho inkuru yavugaga k’umushumba w’itorero ryitwa End Times Disciples Ministries rikorera mu gihugu cy’Afurika y’Epfo. Uyu mugabo witwa Penuel Mnguni, yahigishwaga uruhindu nyuma y’ibikorwa bitangaje yakoreraga abayoboke b’itorero rye, aho yabahaga inzoka bakazirya ari nzima, kubanywesha peterori, kubashyira mu byatsi bakarisha nk’amatungo, kwambika ubusa bamwe mu bayoboke b’idini rye n’ibindi bitandukanye.

Ibikorwa by’uyu Pasitori ntibyavuzweho rumwe n’abantu batandukanye muri kiriya gihugu ndetse na handi kw’isi, kugeza aho byemejwe ko agomba gufatwa agakurikiranwa mu mategeko akisobanura kuri byo bikorwa byafatwaga nk’amahano ndetse no kubangamira imyizerere ya rubanda.

Nkuko tubikesha Daily Sun SA, imbaga y’abaturage itari yishimiye ibikorwa by’uyu mupasiteri udatinya no guha abayoboke b’idini rye imyenda y’imbere bakayirya, bateye urusengero rwe barutwikana uburakari bukomeye ndetse nawe ntibamusiga kuko bamukubise bikomeye, banamubohana nabamwe mu bayoboke b’iryo dini.

Umugambi wari umwe: Gusenya urusengero rw’iryo torero rugashiraho burundu

Iki gitero simusiga cyagabwe n’imbaga y’abaturage bayobowe n’itsinda ry’urubyiruko rutavugirwamo mu guharanira ukwishyira ukwizana mu bukungu. Mnguni wari umaze igihe ari mubwihisho nyuma yuko abaturage batangaje ko batishimira imikorere ye, ubu urusengero rwe rwabarizwaga ahitwa Soshanguve muri Tshwane mu gihugu cya Afurika y’Epfo rwaratwitswe mu minsi ishize rurashya rwose rurakongoka.

Urusengero abaturage bararutwitse rurakongoka

Nkuko ababyiboneye babivuga, bemeza ko n’abamwe mubayoboke b’iryo dini batorohewe na rubanda kuko nabo baba barakubiswe ndetse bakabohwa kugeza polisi ihosheje uwo muraba simusiga.

Penuel Mnguni mu mezi abiri ashize byari byavuzwe ko yaba yarohereje imyuka y’inzoka mubayoboke b’idini rye, agahita aberekeza muri Nigeriya, mu gihe hari n’andi makuru avuga ko yaba yaragiye ahindura abateranira muri ryo torero kuba intama.

Ese wowe ibikorwa nk’ibi ubitekerezaho iki? N’imbaraga z’Imana cyangwa hari izindi mbaraga zibyihishe inyuma?

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 2 KURI IY'INKURU

@@@@@@ kuwa 24-11-2015 saa 08:24
 

uwo muntu ni umusataniste

@@@@@@ kuwa 24-11-2015 saa 08:24
 

uwo muntu ni umusataniste

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza