Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Nyuma yo gutotezwa azira ukuri yamenye, Imana yamuteje (...)
Nyuma yo gutotezwa azira ukuri yamenye, Imana yamuteje intambwe ikomeye!

Srinu ukomoka mu Buhinde yakuze we n’umuryango we basenga ibigirwamana ariko bitewe n’uko yaje kubura amahoro mu mutima we yafashe icyemezo cyo gukurikira Kristo biturutse ku murongo wo muri Bibiliya yabonye ahantu mu buvumo buturanye n’iwabo. Agikizwa yahuye n’ibihe bikomye aratotezwa ariko Imana iza kumukorera igitangaza umuryango we urakizwa.

Yagize ati: “Izina ryanjye ni Srinu, nkomoka i “Andrapredesh”. Navukiye kandi ndererwa mu muryango w’abahindu (hindous). Mfite bashikibanjye babiri: umwe muri bo aranduta, undi arankurikira.

Nkiri umwana, najyaga njya mu nsengero zinyuranye, ndikumwe n’ababyeyi banjye tugiye kuramya amwe mu mashusho y’imana (ibigirwamana) zinyuranye z’ingabo n’ingore, ariko uko twajyagayo nabaga mfite ubwoba bwinshi mu mutima wanjye. Amasengesho twakoreraga bene aho hantu ntiyigeze ampesha amahoro mu mutima wanjye habe na mba. Natangiye ubushakashatsi ku byerekeye ukuri nyako, nasuye ahantu hatandukanye hera (lieux saints/ holy places) ariko umutima wanjye uranga ukomeza kubura amahwemo. N’ubwo ababyeyi banjye bari bakennye cyane, bari abahindu (hindous) rwimbi, ibyo bifuzaga byose bageragezaga kubisaba imana zitandukanye ariko ntibabashe gusubizwa kuko hari Imana imwe Rukumbi byarakazaga. Nari naniwe (mu mutima) bikabije kubw’iyo mihango n’imigenzo gakondo (ya gipagani), umutima wanjye wari uremerewe cyane.

Umunsi umwe ndimo nitemberera mu buvumo bwari iruhande rw’inzu yo mu rugo, hari umurongo naje kubona wanditse ku rukuta rwabwo uvuga ngo: “Munsange, mwe abarushye n’abaremerewe ndabaruhura” (Bibiliya). Sinarinzi ubusobanuro bw’uwo murongo, ariko nari nsobanukiwe ko uwo murongo uba mu gitabo cy’abakristo, nahise mfata umwanzuro wo kujya kureba inshuti nari mfite y’umukristo, musaba ko yajyana ku rusengero. Yarankundiye anjyana yo ndetse pasiteri (umushumba) nasanzeyo ansobanurira icyo uwo murongo wari ushatse gusobanura anambwiriza n’ubutumwa bwiza. Igihe yarimo ansengera ubwoba ntazi inkomo ya bwo bwahise buzimira. Ntangira kwiyumvamo amahoro. Kuva ubwo, nahise ntangira kujya njya gusengera muri iryo torero buri munsi.

Mbihishe ababyeyi banjye, nakiriye Yesu nk’umukiza w’ubugingo bwanjye, ndabatizwa mu mazi menshi kandi Yesu mu by’ukuri yahinduye ubuzima bwanjye. Ibyo ababyeyi banjye bakimara kubyumva, ko nahindutse umukristo, bumvise mbasebeje, banangira igicibwa ndetse n’abaturanyi bose barahindukira batangira kundwanya kuko ku bwabo bumvaga nakoze amahano. Papa yahise avuga ko nindamuka nongeye gusubira ku rusengero (eglise) ntazongera gukandangiza ikirenge mu rugo rwe.

Dore bimwe ibibazo n’ingorane natangiye guhura nabyo, aho nerekezaga hose barandwanyaga, uko bancaga urwaho barandenganyaga (persecution). Ariko mu itorero (eglise), natangiye gukura mu buryo bw’Umwuka. Buhoro buhoro, natangiye gusangiza Kristo umuryango wanjye, nabwiye mama wanjye ko nta wundi ushobora kuzana amahoro arambye n’agakiza mu rugo usibye Kristo. Mu kwitegereza amakuba nari ndimo impande n’impande, bagize amatsiko yo kumenya isoko mvoma mo amahoro n’umunezero mu buzima bwanjye, ariko cyane cyane abayagize ni mushiki wanjye mutoya ndetse na mama. Mama na mushiki wanjye bitewe n’ayo matsiko batangiye kujya bajyana nanjye gusenga. Ariko papa yakomeje kurakara cyane kubw’ibyo. Yageze ava mu rugo aragenda, ariko mama na mushiki wanjye baratabawe bagirirwa Ubuntu bakira agakiza baranabatizwa.

Aka gace kari mu ibara ry’icyatsi niko Srinu akomoka

Buhoro buhoro, uburakari bwa papa kuri twe bwagiye bugabanuka, arahinduka ariko ntiyaba umwizera. Ubu, ajya gusenga rimwe mu gihe runaka. Nizera ko, mu gihe cya vuba, azahinduka by’ukuri akanabatizwa mu mazi menshi.

Iyo nsubije amaso inyuma, ntangazwa kandi nkanezezwa n’ubuntu n’urukundo rw’Imana kubw’amahoro yampaye mu buzima bwanjye, ikankiza urupfu rw’iteka ndetse n’umuryango wanjye ugahinduka. Nagize icyifuzo cyo kwiga ijambo ryayo mu buryo bwimbitse kugira ngo mbe umugabo wo guhamya ibyayo (Imana) mu mbaga y’abantu. Nzirikana ko ari ku bw’ubuntu bwayo kuba ndimo kwiga mu ishuri rya Bibiliya.

Nasenze Uwiteka, musaba kumfungurira inzira yo kwiga ijambo ry’Imana, nibwo buryo bwonyine nabashije kuronka ubumenya mbikesheje ishuri rya Bibiliya ryitwa “Reach Out Bible College.” Mu by’ukuri ni igisubizo ku isengesho ryanjye kuba narabashije kugera aha hantu.

Nkeneye amasengesho yanyu. Uwiteka yanyigishije kubaho mu kwizera. Nta baterankunga mfite bo kumfasha mu myigire yanjye, ariko nizeye ko Imana igiye guca inzira kugira ngo mbashe kuguma hano nkomeze amasomo yanjye ku ijambo ry’Imana. Ndabinginze munsengere.

Mwene so muri Kristo,

Srinu K

Ubu buhamya tubukesha "gospel4india.org"

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza