Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » MENYA N’IBI » Nyuma yo kwakira Kristo avuye mu idini ya Islam, yahawe (...)
Nyuma yo kwakira Kristo avuye mu idini ya Islam, yahawe uburozi ahita apfa.

"abanzi b’ umuntu bazaba abo mu rugo rwe" - Matayo10:36

Ikinyamakuru cyandikirwa mu mujyi wa NAIROBI, muri Kenya cyitwa Morning Star News cyatangaje ko umugore w’abana 11 wahinduye imyizerere akaba umukristo avuye mu idini ya Islam yahawe uburozi bukomeye bimuviramo no gupfa. Ibi byabereye mu gace k’icyaro mu burasirazuba bw’igihugu cya Uganda, mu cyumweru gishize.

Namumbeiza Swabura, wari ufite umwana w’ amezi 5 gusa, yapfuye ku wa gatatu w’ icyumweru gishize (17 Kamena) mu mudugudu wa Nabuli, Akarere ka Kibuku; nyuma yuko muramukazi we yaje kumusura, akamusaba kumutegurira amafunguro, bita matoke, Nkukouwaganiriye n’ iki kinyamakuru abitangaza. Swabura n’ umugabo we wahoze ari Shehe , Mugoya Muhammad babaye abakristo muri Kanama 2014.

Mushiki w’ umugabo we, Jafaran Wowa utuye mu gace ka Kanyolo, yamusuye ahagana mu ma saa kumi z’ umugoroba, nyuma y’ isaha imwe amutegurira ameza. Jafaran, utarigeze arya kuri ibi biryo, yahise asezera . Nyuma y’akanya gato Swabura amaze gufungura, umugabo we Muhammad yahise ahagera, asanga umugore we arimo gutaka igifu, aribwa no munda. Yabwiye umugabo we ko yatangiye kuribwa akimara gufata amafunguro yahawe na muramukazi we.

Uburibwe bwakomeje kwiyongera cyane, kuko yatangiye kuruka bikomeye, atangira kuzana ibintu mu mazuru, isura ye itangira guhinduka. Nyuma y’amasaha abiri gusa yari amaze gushiramo umwuka, mu gihe umugabo we yari yagiye gushaka imodoka yo kumutwara kwa muganga.

Swabura n’ umugabo we batangiye guhura n’ibigirezo bikomeye cyane bakimara kwiyegurira umwami Yesu. Bahizwe kenshi ngo bicwe, babatega ibico ariko Imana ikajya ibarengera.

James Kalaja, umushumba w’ itorero Muhamad n’umugore we basengeragamo yatangarije Morning Star News ko muri ako gace habamo abayoboke b’idini ya Islam, kandi ko abakristo bo muri ako gace batotezwa cyane; ariko ko badashobora kuva kuri Yesu kuko bamugiriyeho umugisha. Yagize ati "Abakristo b’ itorero ryacu bararenganywa cyane ariko bibatera gushikama cyane. Ubu nanjye maze iminsi mpuye n’ ikibazo cy’ uko abayoboke b’ idini ya Islam bafashe umukobwa wanjye ku ngufu. Abayoboke b’iri dini muri aka gace, ntibifuza kubona umukristo mu maso yabo. Tumaze igihe dusengera Muhamad kubera ubutumwa bwinshi bumutera ubwoba amaze iminsi yakira kuri telephone ye. Urupfu rw’umugore we rwatubabaje."

Ibyanditswe byera bitwigisha kwihanganira ibitugerageza nyuma yo Kwakira Umwami Yesu, kandi tukiga kubabarira no gukunda abatwanga n’ abaturenganya kuko aribwo tuzaba abana b’ Imana nyakuri. Hahirwa umuntu wihanganira ibimugerageza, kuko namara kwemerwa azahabwa ikamba ry’ ubugingo, iryo Imana yasezeranije abayikunda (Yakobo 1:12). Kandi ngo "Ariko jyeweho ndababwira nti ‘Mukunde abanzi banyu, musabire ababarenganya" (Matayo 5:44).

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
UBUHUNGIRO BWIZEWE Imigani 18:10 “Izina ry’Uwiteka ni...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza