Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » MENYA N’IBI » Pakistan: Imiryango y’abakristo 300 yategetswe ku va mu (...)
Pakistan: Imiryango y’abakristo 300 yategetswe ku va mu bya yo n ’ abarwanyi b’ umutwe ugendera mu matwara akaze ya kisilamu

Itsinda ry’abicanyi rigendera ku matwara akaze ya ki Islam ryategetse iteraniro ry’abakristo ryose, gutanga imitungo ya bo yose cyangwa bakajyanwa mu nkiko bose. Nyuma y’itotezwa rikomeye bakomeje gukorerwa, ubu noneho bari kugerekwaho icyaha gikomeye cy’ubuhakanyi.

Muri iki gihugu, imiryango y’abakristo 300 yahatiwe kuva mu bya yo iterwa ubwoba n’ iri tsinda rya Ki Islam, ribabwirako, nibadatanga ibyabo byose, bagomba guhamywa iki cyaha cy’ubuhakanyi. Iki kikaba ari kimwe mu byaha bikomeye cyane bihanishwa igihano cy’urupfu muri iki gihugu.

Aba bakristo kubwo gukomeza guhamya ukwizera kwabo, banze kwihakana umwami wabo, bemera gushinjwa ibinyoma byinshi birimo n’iki cyaha cy’ubuhakanyi gikomeye cyane muri iki gihugu. Abenshi muri aba ubu barafunze abandi bakomeje kugabwaho ibitero bikomeye bigamije kubatoteza, no kubagamburuza mu gihe baba bategereje icyo urukiko rwo muri iki gihugu rukora.

Uyu mutwe wa Ki Islam wagiye uhatira abakristo bo muri iki gihugu kureka gukoresha ibicurangisho bya muzika, bakanababuza cyane kwemerera abakobwa kuririmbana n’abahungu mu nsengero. Ibihe byinshi bagiye bahagarika abari guhimbaza Imana bakanabuza aba pasitori kugira ibihe byo gusenga. Igikomeye cyane ni itotezwa bagiye bakorera abagore b’abakristo, ku bw’imyemerere yabo.

Intumwa Paul Yaravuze ati "Muhore iteka mwiteguye guhamya impamvu z’ibyiringiro byanyu." Mbese witeguye guhamya impamvu z’ ibyiringiro byawe niyo haba mu bihe bikomeye?

Dufatiye urugero kuri iki gihugu cya Pakistani aho abakristo bari kuzizwa kwizera kwabo natwe dushobora kwirebaho. Abakristo benshi bakunda Imana iyo bari mu bihe byiza gusa ariko iyo bigeze mu bihe bikomeye, bananirwa gushikama ku Mana abenshi bakayivaho.

Niba wumva utabasha gushikama mu gihe ibibazo bije, cyangwa se ukaba utabasha guhamya Uwo wemeye mu gihe ibyo wizeye birwanywa; Njye nawe dukeneye ubutabazi buturutse ku Mana. Dusabe Imana iduhe ubwenge, itumenyeshe ibitagenda neza byo mu mibereho yacu byatuma tutashikama mu gihe cy’ amakuba.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza