Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » MENYA N’IBI » Pakistani: 65 nibo baguye mu gitero cyagabwe ku (...)
Pakistani: 65 nibo baguye mu gitero cyagabwe ku bakristo bizihizaga Pasika, 340 barakomereka

Kuri iki cyumweru tariki 27 Werurwe 2016, ubwo hirya no hino ku isi abakristo bizihizaga umunsi mukuru wa Pasika, ku mugoroba nibwo muri Pakistani abiyahuzi bagabye igitero ku bakristo bari bateranye bizihiza uyu munsi, 65 bahasiga ubuzima abandi 340 barakomereka.

Iki gitero bikekwa ko cyaba cyaragabwe n’agatsiko k’abataribani cyabereye hafi ya Pariki yitwa Gulshan-e-Iqbal, mu mujyi wa Lahore, aho abakristo benshi bari bahuriye ngo bizihize Pasika.

Amakuru dukesha urubuga rwa gikristo Infochretienne.com avuga ko ubuyobozi bwa Pakistani bwatangaje ko iki gitero cyaguyemo abantu 65, hagakomereka 340, ariko uko amasaha agenda akura iyi mibare ishobora kwiyongera.

Umuyobozi wa Polisi muri aka gace yatangaje ko iki gitero cyabereye hafi y’ahasanzwe habera imikino y’abana. Yongeyeho ko umubare munini w’abapfuye n’abakomeretse ari abana n’bagore.

Ubwo iyi nkuru yandikwaga umuyobozi w’ibitaro bya Jinnah byajyanwemo aba bantu Dr Ashraf yagize ati ‘’ Kugeza ubu tumaze kwakira imibiri 40 n’abandi barenga 200 bakomeretse, abanshi muri bo bamerewe nabi, dukomeje kubitaho mu buryo bwose, icyakora ndatinya imibare ishobora kuzamuka.’’

Umyobozi w’umujyi wa Lahore Jamaat-ul-Ahrar yatangaje ko hariho ubufatanye bw’inzego zitandukanye harimo n’iz’umutekano mu rwego rwo gukora ubutabazi.

Ubusanzwe abakristo mu gihugu cya Pakistani ni umubare muto kuko bagize gusa 2% by’abatuye iki gihugu basaga miliyoni 200 biganjemo abayoboke b’idini ya Isilamu. Iki ni kimwe mu bihugu bikandamiza ku rwego rwo hejuru abakristo, kugeza naho bashyiraho amategeko ahanisha igihano cy’urupfu uwanyuranyije n’amahame ya Isilamu.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Agnes kuwa 28-03-2016 saa 11:52
 

Aba Islam baratwica twebwe aba Christo kuko bazi kotudashobora kubihora . Imana nigarukire ubwoko bwayo kuko ntibadusuvya ubwishi canke inkomezi, ahubwo dutinya Kwica kuko tutoja mwijuru kubwico caha . Ndasaba Imana idukureko ayomashetani . RIP shuti zacu icumvikana muryamye ahantu heza Bobo batazoshobora kubona .

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza