Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » MENYA N’IBI » Pakistani: Abakobwa b’abakristo bashimutwa bategekwa (...)
Pakistani: Abakobwa b’abakristo bashimutwa bategekwa gushyingiranwa n’abo mu mitwe yabashimuse

Mu gihugu cya Pakistani, kimwe mu bihugu birangwamo gutoteza mu buryo bukabije abakristo kikaba kiniganjemo umubare munini w’abayoboke b’idini ya Isilamu, haravugwa ihohoterwa rikorerwa abakobwa baturuka mu miryango y’abakristo bashimutwa n’imitwe y’iterabwoba ya Leta ya Kisilamu bagategekwa guhinduka ngo babe abasilamu, ari nako babashyingira abo muri iyo mitwe.

Christian Today yatangaje ko muri uku kwezi kwa kane konyine ahitwa Kasur iri hohoterwa ryakorewe abagera kuri batanu, ibintu binyuranyije n’amahame yo kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu nk’uko Sardar Mushtaq Gill, umunyamategeko mu muryango w’iterambere ry’ivugabutumwa muri Pakistani abitangaza.

Ibitangazamakuru byo muri Pakistani byatangaje ko uheruka ari umukobwa w’imyaka 23 witwa Laveeza Bibi mu karere ka Kasur ahitwa Punjab washimushwe muri uku kwezi n’abayisilamu babiri bateye iwabo bitwaje intwaro bakanahohotera ababyeyi be.

Abakorerwa iri hohoterwa hamwe no gutotezwa kw’abakristo bashinja inzego za Leta n’izishinzwe umutekano muri Pakistani kurebera amahano abakorerwa no kudafata ingamba zo kuyakumira.

Aba bavuga ibi kuri ubu babayeho ubuzima bw’ubwoba kuburyo kubona umukobwa w’umukristo ugenda nijoro bisigaye bigoye, niyo bagenda bisaba ko babons ab’igitsinagabo babaherekeza kubera kwikanga gushimutwa n’abo mu mitwe ya Leta ya Isilamu.

Muri iyi myaka ya vuba, guhohotera abakristo bigenda bifata indi ntera cyane mu bihugu byiganjemo abayoboke b’idini ya Isilamu.

Umaze gusoma iyi nkuru, niba uri umukristo ukwiye gufata umwanya wo gusengera bene aba kugira ngo Imana ibarengere, niba wowe Imana ikiguhaye agahenge ko kuyivugira ntawe ubiguhora. Niba kandi utaragira amahirwe yo kwakira Yesu, ukwiye kuzirikana ko utazahorana amahirwe yo kubibwirwa, ahari igihe cyawe cyaba ari iki ngo uhindurirwe gakondo Yesu yinjire mu mutima wawe, ahindure byose kuba bishya. Ni ahawe ngo ufate umwanzuro, Imana igushyigikire.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
UBUHUNGIRO BWIZEWE Imigani 18:10 “Izina ry’Uwiteka ni...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza