Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » MENYA N’IBI » Papa Francis ngo yaba ari we muntu uzwi n’abantu benshi (...)
Papa Francis ngo yaba ari we muntu uzwi n’abantu benshi kurusha abandi ku isi

Ubushakashatsi bwakozwe na Opinion Poll bwagaragaje ko umushumba wa kiriziya gaturika ku isi Papa Francis ari we muntu waba uzwi n’abantu benshi kurusha abandi ku isi.

Ubusanzwe Opinion Poll ikora ubushakashatsi ku kintu runaka igamije kumenya ibitekerezo by’abantu muri rusange kuri iyo ngingo. Ubushakashatsi bwayo buheruka hakaba harabajijwe abantu basaga 1000 baturutse mu bihugu bitandukanye mu migabane itandukanye, bukaba bwarerekanye ko Papa Francis arusha abandi bantu kumenyekana mu ngeri zitandukanye haba muri politiki, abanyamadini ndetse n’ahandi.

Christian Today yashyize hanze ubu bushakashatsi yatangaje ko Opinion Poll ivuga ko Papa Francis azwi kurusha Barack Obama, Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Angela Merkel ( mu Budage) ndetse na David Cameron, Ministeri w’intebe w’Ubwongereza.

Uu bushakashatsi bwakorewe mu bihugu 64 kandi bwerekana by’umwihariko ko 85% by’abatuye i Roma bafite uko bazi Papa neza, naho abayahudi bakaba ari 65 %. Muri ubu bushakashatsi kandi buvuga bwasanze abarenga ½ cy’abaporotestanti batanga amakuru meza kuri Papa.

Nk’uko bigaragara muri ubu bushakashatsi, Papa Francis azwi cyane kandi neza mu bihugu nka Filipine na Portugal ku kigereranyo cya 94 % na 93 %. Gusa na none ubu bushakatsi bwerekana ko hari ibuhugu nka Tuniziya, Turukiya, Alijeriya, Francis ahazwi ku ijanisha ryo hasi cyane, naho muri Azerbaijan ho ni nkaho ntacyo bamuziho.

Ubusanzwe uburyo bakurikirana nk’uko twabagaragaje hejuru hagendewe ku buryo imbuga zabo zikurikirwa n’abantu benshi, bigaragara ko Papa Francis aza ku mwanya wa mbere, agakurikirwa na Obama, hakazaho Merkel naho David Cameron agasoza uru rutonde.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza