Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Papa Francis yahinduye isura abonamo ikibazo cy’abimukira ku
Papa Francis yahinduye isura abonamo ikibazo cy’abimukira ku mugabane w’i Burayi

Umushumba wa kiriziya gaturika ku isi Papa Francis, yatangaje ko asanga ikibazo cy’abimukira baturuka ku migabane itandukanye berekeza ku mugabane w’i Burayi, gikwiye gufatwa nk’uburyo bwiza buzafasha uyu mugabane gukomeza inzira yo kwiyubaka no gutera imbere hamwe n’urunyurane rw’imico itandukanye y’abimukira bakomeje kujya gushakirayo imibereho n’abashakayo ubuhungiro.

Papa Francis atangaje ibi nyuma y’ibindi bitandukanye yagiye atangaza aho yagaragazaga ko ikibazo cy’aba bimukira gikwiye kwitabwaho n’imiryango mpuzamahanga, ibihugu by’ibihangange ndetse n’abanyamadini badakwiye kurebera, ahubwo hakwiye ubufatanye bw’izi nzego zose mu rwego rwo kwita ku bababaye.

Christian Today yatangaje iyi nkuru yanditse ko, ibi Papa Francis yabitangaje mu cyumweru gishize, ubwo yagezaga ijambo ku ihuriro ry’abafaransa b’abakristo. Mu ijambo rye Papa yagarutse ku mateka y’abimukira ku mugabane w’i Burayi n’uburyo byagiye bizana impinduka we asanga ari nziza cyane ku muco no muri iki gihe.

Yakomeje asobanura ko abimukira baturuka muri Siriya, Iraki bazafasha umugabane w’i Burayi mu gihe kiri imbere kurushaho gucengera urwo runyurane rw’imico.

Ati ‘’ Ni kangahe Uburayi bwakiriye abimukira mu mateka Kandi bwakomeje kubyitwaramo neza, bukomeza gutera imbere?’’ Ibi nibyo bituma avuga ko nubwo ari ikibazo ariko nanone hari uruhande iki kibazo akibonamo nk’igisubizo cy’ubumwe bw’isi yose hifashishijwe ubu bunararibonye bw’Uburayi ku bijyanye n’abimukira.

Umwaka ushize umubare w’abimukira baturutse muri Siriya berekeza ku mugabane w’Uburayi wikubye incuro ebyiri, ugera ku bantu 362,800, naho abaturutse muri Iraki baba 121,500. Aba kandi hakiyongeraho undi mubare munini na none w’abimukira baturuka ku mugabane w’Afurika berekeza ku mugabane w’Uburayi.

Bamwe mu bagana ku mugabane w’u Burayi baba bajya gushakirayo imibereho, abandi bakajya gushakirayo ubuhungiro bitewe n’intambara z’imbere mu bihugu byabo, zimwe zishingiye ku madini bitewe n’imitwe y’iterabwoba ya Kisilamu n’ibindi. Ikibazo cy’abimukira ni kimwe mu bihangayikishije isi muri iki gihe, ndetse hagiye haterana inama zihuza inzego zitandukanye mu rwego rwo kugishakira umuti.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza