Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » MENYA N’IBI » Papa Francis ababajwe n’ukuntu abifite bigira ba (...)
Papa Francis ababajwe n’ukuntu abifite bigira ba ntibindeba ku marira y’abakene hirya no hino ku isi

Umushumba wa Kiriziya gaturika ku isi Papa Francis yasabye abayobozi mu nzego zitandukanye mu bya politiki n’ubukungu ku isi ndetse n’isi mu rusange, kutigira ba ntibindeba ku marira y’abakene hirya ni hino.

Mu nama mpuzamahanga ku bukungu irimo kubera i Davos mu Busuwisi, Papa yasabye ko nubwo iterambere ririmo kwihuta, ariko ama mashini adakwiye gusimbura abantu, ngo babure kwitabwaho. Mu ijwi riranguruye yagize ati ‘’ Ndongera kubibabwira mwese, ntimukwiye kwibagirwa abakene.’’

Papa Francis ababajwe no kuba abifite bihugiraho, abakene bagahora mu marira

Christian Today yatangaje ko iyi nama ngarukamwaka ibereye i Davos, ihuza benshi mu batunzi, abayobozi bakomeye, n’abandi mu ngeri zitandukanye, aho bigira hamwe ibibazo b’ubukungu, imihindagurikire y’ikirere, ibibazo by’intambara nk’ijisho rya rubanda.

Francis, umaze igihe yumvikana mu ijwi ritabariza abakene, nk’imwe mu ntego yihaye, avuga ko ibigo n’imiryango by’ishoramari bikwiye kugira iki kibazo icyabo mu rwego rwo guhangana nacyo.

Papa asaba abantu guhindukiza ibitekerezo bakarwanya ubusumbane bukabije buri ku isi, bakerekeza ku bakene n’uburyo bwo kubafasha aho gutera umugongo amarira yabo.

Ati ‘’Ibi nituramuka tubyitayeho, nibwo tuzaba dufite ubumuntu nyabwo, kuko kwita kuri bashiki bacu na barumuna bacu ni kimwe mu bintu by’ingenzi bikwiye kuturanga.’’

Umwaka ushize nibwo Papa yasohoye inyandiko ivuga ku mihindagurikire y’ikirere no kwita ku bidukikije, aho yanasabaga abayobozi mu by’ishoramari (business) kureba uko ikirere kitahinduka ubusitani bwambaye ubusa.

Papa Francis akunze kumvikana atabariza abantu bababaye, aho aba asaba imiryango mpuzamahanga, ibihugu by’ibihangange, abashoboramari, abanyamadini ndetse n’isi muri rusange gushyira hamwe bagashaka umuti watuma abantu bahabwa ubufasha bakabasha kubaho kandi neza.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza