Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Papa Francis yavuze ko adateze kugera ikirenge mu cya (...)
Papa Francis yavuze ko adateze kugera ikirenge mu cya mugenzi we Benedict XVI weguye

Umushumba wa kiriziya gaturika ku isi Papa Francis yatangaje ko adateze kugera ikirenge mu cya mugenzi we Benedict XVI yasimbuye amaze kwegura kuri uwo mwanya mu mwaka w’2013. Ibi Papa Francis yabitangaje mu gitambo cya misa mu mpera z’icyumweru gishize aho yavugaga ko yifuza gukurira inzira ku murima abatekereza ko yaba afite umugambi wo gutera intambwe nk’iy’uwamubanjirije akaba yakwegura ku buyobozi bwa kiriziya gaturika ku isi.

Nk’uko tubikesha ibirontaramakuru Associated Press muri Amerika ngo ibi Papa Francis yabivuze ubwo yasubizaga ikibazo cy’umwe mu bakiri bato wakibajije mu bikorwa byaberaga i Vatican ( Vatikani), nyuma Papa Francis aza kugikomozaho avuga ko abagaturika ndetse n’abafatanyabikorwa babo badakwiye kugira izo mpungenge kuko uretse no kubikora atigeze anabitekereza.

Ati ‘’ Sinigeze ntekereza kureka kuba Papa, cyangwa kubivamo kubera inshingano nyinshi.’’

Abavuga ibijyanye n’iyegura rya Papa Francis w’imyaka 79, babishingira ku kuba nyuma y’umwaka umwe gusa akimara kuba Papa yaravugaga ko iyi mirimo ashobora kuzayikora imyaka ibiri cyangwa itatu gusa ngo akajya kuruhukira aho abandi baruhukiye.

Papa Francis ufite ubwenegihugu bwa Argentine yabaye Papa wa mbere ukomoka muri Amerika y’Amajyepfo, akaba yaratangiye imirimo ye muri Werurwe 2013, nyuma y’aho Papa Benedict XVI yeguriye, ibintu byaherukaga kuba mu myaka 600 yari ishize kubona umushumba wa kiriziya gaturika afata icyemezo cyo kureka izi nshingano ku rwego rw’isi.

Amateka agaragaza ko uwaherukaga kwegura yari uwitwaga Papa Gregory XII wabikoze ahagana mu mwaka w’1415. Associated Press ivuga ko kugeza ubu imibare y’abapapa beguye ku mirimo yabo bakiriho kuko ubusanzwe abikora kugera batakiriho itumvikanwaho. Ivuga ko abahanga bemeza umubare w’abeguye ushobora kugera kuri bane mu gihe hari n’abavuga ko bashobora kuba bagera ku munani.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza