Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » MENYA N’IBI » Papa Francis yiteguye kwakira ibihumbi by’abimukira
Papa Francis yiteguye kwakira ibihumbi by’abimukira

Abimukira babarirwa mu bihumbi bari mu gihugu cy’Ubutariyani, bategerejwe kwakirwa n’umushumba mukuru wa Kiriziya gaturika ku isi Papa Francis, mu nyubako yitirirwa mutagatifu Petero ( St Peter’s foursquare) mbere ya misa bazasomerwa i Roma.

ChristianToday.com itangaza ko Papa Francis yateguye iyi gahunda mu nsanganyamatsiko yihariwe na kiriziya gaturika ku munsi w’abimukira n’impunzi, tariki 17 Mutarama. Iyi nsangamatsiko igira iti ‘’ Abimukira n’impunzi baratureba, igisubizo ni ubutumwa bw’impuhwe.’’

Papa akaba yasabye ko gahunda z’ibikorwa mu kwizihiza uyu munsi zigomba kuba zashyizwe hanze mu minsi ya vuba.

Ikibazo cy’abimukira bagana cyane cyane ku mugabane w’iburayi kiri mu by’ingutu, isi yose n’imiryango mpuzamahanga ihanganye nabyo, cyane ko abenshi mu bimuka bagenda basiga ubuzima mu nzira kimwe n’ibindi bibazo bitandukanye bahura nabyo.

Kiriziya gaturika ibinyujije mu ijwi ry’umushumba mukuru wayo Papa, ikaba itarahwemye gusaba abanyamadini n’amatorero kugaragaza uruhare rwabo mu gutabara aba bimukira, no kubagirira umutima w’impuhwe.

Ubusanzwe abimuka babiterwa n’ibibazo by’intambara abandi bakabiterwa no kujya gushaka ubuzima n’ibindi bibazo bitandukanye.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza