Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » MENYA N’IBI » Pasiteri Abedini ufunze yashimiye Obama kuba yarasuye (...)
Pasiteri Abedini ufunze yashimiye Obama kuba yarasuye umuryango we

Saeed Abedini umupasiteri wo muri Irani ufungiye muri icyo gihugu, arashimira Perezida wa Amerika Barack Obama kuba yarasuye umuryango we mu cyumweru gishize.

Ubwo yasuraga uyu muryango, Obama yabwiye umugore wa Saeed, Naghmeh Abedini n’abana be babiri ko akora ibishoboka byose ngo umugabo we arekurwe.

Perezida Obama kandi yabwiye umuhungu we ko azakora uko ashoboye kose ngo se agere mu rugo mbere y’uko yizihiza isabukuru ye y’amavuko ku itariki ya 17, y’ukwezi kwa Werurwe.

Iyi nkuru dukesha christianheadlines.com, ivuga ko Pasiteri Abedini yandikiye Obama ibaruwa amushimira cyane kuba yarasuye umuryango we, akifatanya na wo mu gahinda utewe no kutamubona mu rugo.

Yagize ati, "Wakoze cyane ku bw’urukundo rwa kibyeyi wagaragarije umuhungu wanjye Jacob, umubwira ko uzakora uko ushoboye ngo tubonane mbere y’umunsi w’amavuko ye. Ndabizi neza ko na we nk’umubyeyi wumva neza akababaro umuryango wanjye urimo kubera kutambona mu rugo.”

Uretse gushimira Obama Saeed yanashimiye abakristu bo hirya no hino ku isi bakomeje kumusengera. "Ndabizi kandi ko n’abakristu bo ku isi yose bishimiye ko wasuye umuryango wanjye. Birashimishije kubona abakristu nk’umubiri umwe muri Kristu barushaho kunsengera. Gusa bahumure kuko byose Imana ibifite mu kiganza."

Ntiyashimiye Obama gusa, ahubwo yanamusezeranyije ko azakomeza kumusengera, ngo Imana irusheho kumuha ubwenge n’umugisha.

Saeed Abedini yahamijwe icyaha cyo guhungabanya umutekano w’igihugu cya Irani akomokamo, akatatirwa igifungo cy’imyaka umunani muri gereza.

Imiryango myinshi irengera abakristu yakomeje gusaba Irani kumurekura, kuko icyaha bamuhamije ivuga ntacyo yakoze. Ivuga ahubwo ko yazize kuba yari agiye kubaka ikigo gifasha imfubyi muri Irani. Kuri ubu umuryango we wahawe ubuhungiro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ku rutonde rwakozwe n’umuryango Open Doors wa gikristu, Irani iza ku mwanya wa karindwi mu bihugu abakristu batotezwa cyane.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza