Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Pasiteri Lim umaze igihe afungiye muri Koreya (...)
Pasiteri Lim umaze igihe afungiye muri Koreya y’Amajyaruguru hari ibyobo agomba gucukura ku munsi

Umupasiteri ukomoka muri Kanada Hyeon Soo Lim, umaze igihe kinini mu nzu y’imbohe mu gihugu cya Koreya y’Amajyepfo yabwiye Televiziyo ya CNN ko byibuze mu masaha agize umunsi, 8 muri yo ayamara akora imirimo y’ingufu nko gucukura ibyobo, ahakorerwa imirimo y’ingufu ya gereza, ahantu atabasha no kugira indi mfungwa abona.

Hyeon Soo Lim w’imyaka 60, mbere y’uko afungwa yari umwe mu bapasiteri bafite itorero rikomeye, akaba yaratawe muri yombi bwa mbere mu kwezi kwa kabiri umwaka ushize afite imyaka 60, nyuma mu Ukubuza umwaka ushize aza gukatirwa igihano cyo kumara ubuzima bwe bwose akora imirimo y’ingufu ashinjwa gushaka kwigomeka ku butegetsi bwa Koreya y’Amajyaruguru.

Pastor Lim wakatiwe kumara ubuzima bwose muri gereza

Asobanura uko amerewe yagize ati ‘’sinigize ntekereza ko naba nakora iyi mirimo, ariko naje gusanga nyikoreshwa.’’

Ibyaha Lim yashinjwaga byabuze gihamya, ariko bakavuga ko yaba yaragaragaje ko atishimiye imiyoborere y’abayobozi bagera kuri batatu bakurikiranye muri Koreya y’Amajyaruguru.

CNN yatangaje ko Lim akoreshwa iyi mirimo byibuze amasaha 8 ku munsi, akanakora iminsi 6 mu cyumweru.

Nubwo ariko ibi biriho n’itorero rye rigatangaza ko Pasiteri wabo afite ubuzima bubi n’icy’umuvuduko w’amaraso, CNN yo ikomeza ivuga ko Lim abasha kubona amafunguro gatatu ku munsi n’ubuvuzi buhagije.

Itorero rya Lim rivuga ko yari asanzwe asura Koreya y’Amajyaruguru, kuburyo yari amaze kubikora incuro zirenga 100 kuva mu w’1997. Tubibutse ko Koreya zombi ari bimwe mu bihugu byibasira abakristo cyane ku buryo kuhaba bisaba kwigengesera bikomeye.

Innocent Kubwimana

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza