Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Pasteri Rick Warren ntiyemeranya n’abavuga ko buri muntu (...)
Pasteri Rick Warren ntiyemeranya n’abavuga ko buri muntu Imana yamugeneye umuntu umwe gusa bagomba kurushingana

Ingingo yo gushinga urugo ni imwe mu zo abantu batindaho cyane by’umwihariko abakristo. Ibi ntawabinenga kuko amahitamo y’uwo mugomba kubana ubuzima bwose ni ikintu gikwiye kwitonderwa cyane kurusha ibindi byose, kuko aya mahitamo aba incuro imwe mu buzima, iyo habayeho andi aba atewe n’impamvu mbi itakwifuzwa n’uwo ari we wese.

Kimwe mu bibazo abantu benshi bagarukaho ni ukwibaza ese koko buri musore cyangwa umukobwa Imana yagennye umuntu umwe gusa mu isi bagomba kubana? Iyo apfuye se bikaba ngombwa ko yongera kubana n’undi ava he? Iyo se umusore cyangwa umukobwa anyuze hirya y’umugambi w’Imana bigenda gute? Aho ko bivuze ko niba umwe mu bantu 1000 afashe utari uwe ntibivuze ko yishe iyo sheni ( chaine) n’abandi mwese mufata abatari bo?

Aha ariko turagaruka ku bakristo cyane cyane. Twifashishije inyandiko ya Pasteri Rick Warren umushumba wa rimwe mu matorero yagutse muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, unakunze kuza mu Rwanda, avuga ko gutekereza ko umuntu yagenewe uwo bazabana umwe gusa mu buzima, ko bitabaye ibyo urugo ruba rupfuye ari ukwibeshya gukabije.

Pasteri Rick Warren ntiyemeranya n’abavuga ko buri muntu Imana yamugeneye umuntu umwe bagomba kubana

The Christian Post ivuga Rick Warren udatanga imirongo ya Bibiliya ashingiraho, avuga ko gutekereza ko Imana yakugeneye umuntu umwe gusa mugomba kubana mu isi yose, ko iyo bidakunze biba birangiye ngo uretse kuba byaba bihabanye na Bibiliya bitanasobanutse ngo ubishyize mu nyurabwenge y’ubuzima busanzwe. Ati ‘’ Nta nubwo bihabanye gusa na Bibiliya, ahubwo nta no gushishoza kurimo.’’

Warren akomeza avuga ko nubwo Imana ishobora kukuyobora mu gihe cy’amahitamo y’uwo muzabana, ariko ari amahitamo y’ushaka gushinga urugo gufata umwanzuro k’uwo ahitamo kuzamarana igihe cy’ubuzima bwose.

Ati’’ Mu isi Imana ishobora kubonamo abantu benshi mwabasha kubana bikagenda neza. Hari abantu amamiliyoni babasha kukunyura, ariko hari uburyo bwinshi Imana yabikoramo. Ni amahitamo yawe, ni wowe ugomba kubigiramo uruhare.’’

Warren avuga ko Imana ikorera mu muryango, imwe mu mpamvu ikwiye gutuma igihe cyo gushinga urugo cyakwitonderwa.

Ikindi Rick Warren agarukaho mu nyandiko ye ngo ni uko abantu benshi bibeshyako urugo rushingira ku kuba wakunze umuntu gusa, kandi hari ibindi mu buzima bigomba kwitabwaho. Muri byo avuga nko kuba byakabaye byiza abagiye kurushingana bahuje indangagaciro, imyizerere muri Kristo, n’ibindi byinshi mu rwego rwo kuzabasha guhuza mu rugo.

Ati ‘’Kuba ubonye umuntu ukamukunda ntibisobanuye ko mugomba kubana.’’

Warren yemeza ko Imana iha umuntu uburenganzira bwo guhitamo uwo bazabana n’igihe, ariko ko abakristo bakwiye gukoresha neza iyo mpano bahitamu umuntu ukwiriye. Ati ‘’Imana ishobora kutakubwira ngo ni runaka, ariko yakubwira ibimuranga.’’

Asoza kandi avuga ko ubusabane hagati y’abashakanye bushushanya ubusabane hagati y’Imana n’umuntu.

Ibisobanuro Pasteri Rick Warren atanga ku bijyanye no kutemeranya n’abavuga ko umuntu yagenewe umuntu umwe gusa bagomba kubana mu buzima, bivuze ko iyo habayeho impamvu ituma batabana biba birangiye, isobanura neza kimwe abantu benshi bakunze gutindaho ko buri muntu Imana iba yaramugeneye umuntu umwe gusa bagomba kurushingana. Ibi akenshi bikunze gutera urujijo abakristo, ari byo Rick Warren asobanura ko bakwiye kumenya ko Imana igena amamiliyoni y’abantu mwabasha kubana.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza