Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Pastor Douglas KIGABO agiye guhabwa inkoni y’ubushumba
Pastor Douglas KIGABO agiye guhabwa inkoni y’ubushumba

Itorero Wells Salvation rigiye kwimika no guha inkoni y’ubushumba umushumba mukuru waryo KIGABO B. Douglas. Uyu muhango uzabera kuri ‘Christian Life Assembly’ riherereye I Nyarutarama, ku ya 26/04/2015, saa munani z’amanywa (2:00 PM).

Nk’uko bitangazwa na Pastor BIHONZI Gedeon, umuvugizi wungirije, abinyujije mu itangazo rigenewe abanyamakuru, ngo uyu muhango uzabanzirizwa n’igiterane cy’ivugabutumwa cyizaba guhera ku cyumweru, talikiki ya 19/04/2015 kugeza ku ya 25/04/2015, buri saa munani z’amanywa (2:00 PM). Ngo hazajya haba kandi n’amateraniro ya buri mugoroba guhera saa kumi n’imwe kugeza saa moya z’umugoroba (17h-19h) ibi bikorwa byombi bikazajya bibera ku kicaro cy’iri torero Kimironko.

Zimwe mu ntego z’iri torero ni ukuvuga ubutumwa bwiza bwa Kristo mu mwuzuro wabwo: ni ukuvuga agakiza k’umubiri, ubugingo ndetse n’Umwuka. Gufasha abatishoboye, gukangurira urubyiruko gukora no kwirinda ibiyobyabwenge, gukangurira abanyamuryango bose kwitabira gahunda za leta z’iterambere, harimo « ubwishingizi mu kwivuza (mutuelle de santé), kwihangira imirimo na gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge nka gahunda ya ndi ‘Umunyarwanda’»

Iri torero ‘wells Salvation Church’ ni umuryango ushingiye ku idini, ufite ubuzima gatozi buri mu igazeti ya leta yo ku wa 22 nzeri 2014 nimero (nº024/2013). Rikaba rifite icyicaro cyaryo mu murenge wa kimironko, akarere ka Gasabo.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza